Diamond nareke ibyo bikorwa by’ubwana - Ali Kiba wavuze ko arebye nabi yamwambika ubusa
Umuhanzi wo muri Tanzania Ali Kiba, yavuze ko we nta kibazo na kimwe afitanye na Diamond Platnumz umaze kubaka izina mu muziki muri Afurika yose nawe wo muri Tanzania, ahubwo ngo areke ibikorwa bya cyana arimo agaragaza cyangwa se azamwandagaze.
Diamond na Kiba bamaze imyaka myinshi badacana uwaka, gusa abantu bari baraketse ko byarangiye kuko hari hashize igihe bitumvikana mu itangazamakuru, byongeye gusakuza ubwo Diamond yavugaga ko yatumiye Ali Kiba mu Iserukiramuco rya Wasafi riteganyijwe uyu munsi.
Ali Kiba acyumva aya magambo ya Diamond, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahise asaba Diamond kutigira umwana mwiza cyangwa se azavuge ukuri kw’ibyo yamukoreye.
Yagize ati"reka kuzana ibintu nk’ibyo mu mwaka wa 2, unyiba ikaramu ubundi ukamfasha kuyishaka, umugabo avuga rimwe, niba ushaka ko nkwambika ubusa, abantu bazamenya ibyo wankoreye no muri iryo serukiramuco."
Ku munsi w’ejo aganira n’itangazamakuru, Kiba yongeye gushimangira aya magambo avuga ko umugabo avuga rimwe gusa, ngo yahakaniye Diamond ko atazitabira iserukiramuco rye rero nareke ibikorwa bya cyana arimo mu rwego rwo kwigaragaza neza.
Yagize ati"Diamond namaze kumubwira ko ntashobora kwitabira ikintu icyo ari cyo cyose yateguye. Nishimiye ibyo yagezeho niba njye ntashobora kubibona ariko nanjye nishimiye ibyo nagezeho, nta hangana riri hagati yacu. Musubiza nakoresheje urugero rw’ikaramu, naramubwiraga ngo areke ibikorwa bya cyana, naramusubije, sindi umwana muto njye sinzongera kumusubiza, umugabo avuga rimwe."
Yasabye abanyatanzaniya gukomeza kumufasha agatera imbere kuko aho agiye hose aba ahagarariye igihugu.
Bivugwa ko aba bombi mubyo bapfa harimo n’ubupfumu, aho Kiba ashinja Diamond kumurogesha, ishyari rituruka ku bitaramo umwe atumirwamo undi ntatumirwe n’ibindi bintu byinshi.

Ibitekerezo