Umuhanzi Diamond ari mu byishimo nyuma yo kuvugana n’abana be yabyaranye n’umuherwekazi wo muri Uganda, Zari, ni nyuma y’amezi agera ku 10 nta makuru yabo afite.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Zari yatandukanye na Diamond babanaga nk’umugore n’umugabo banafitanye abana 2 ari bo Latiffah Nasibu ‘Tiffah Dangote’ na Nillan Nasibu ‘Prince Nillan’.
Nyuma yo gutandukana ni kenshi Zari yagiye avuga ko atazatuma avugana cyangwa ngo abonane n’abana be kuko yamushinjije kumuhemukira ndetse ko ari n’umugabo wahunze inshingano.
Amezi yari abaye 10 Diamond atabonana cyangwa se ngo avugane n’abana be, ndetse no muri aya mezi 10 yirinze kuba yavuga ku mubano we n’aba bana yabyaranye na Zari.
Diamond yagaraje ibyishimo nyuma yo kuvugana n’abana be, ni nyuma y’ifoto yashyize kuri Instagram Story igaragaza arimo kuvugana n’abana be mu buryo bw’amashusho ’Video Call’, akavuga ko yishimye.
Ibi bikaba bigaragaza ibyishimo yatewe no kuvugana n’abana be, ndetse ngo binashoboka ko yazahura n’abana be kuko na Zari umujinya amufitiye ugenda ugabanyuka.

Ibitekerezo