Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido yaraye atangaje ko agiye gukora ubukwe nyuma y’uko umuryango we n’uwa Chioma(umukunzi we) bahuye bakaganira ku bukwe bwabo.
Mu mwaka wa 2018 Ukuboza ni bwo Davido yasabye Chioma ko yazabana na we akaramata nawe arabyemera, ni nyuma y’uko amutuye indirimbo yasohoye umwaka ushize yise "Insurance"avuga ko ariwe watumye ayandika.
Chioma Avril Rowland ni we mukobwa Davido agiye gushaka nyuma y’uko akundanye n’abakobwa benshi, harimo Sophie Momodu na Amanda bamubyariye abakobwa babiri, ibintu inshuti ze za hafi zivuga ko bigaragaza ko uyu musore akunda Chioma by’ukuri.
Davido ni umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo wamenyekanye cyane muri Afurika ndetse no hanze yayo akaba yaregukanye ibihembo bikomeye nka Headies Award akaba anafite inzu ye itunganya umuziki ya DMW(Davido Music Worldwide).
MUKAYISENGA Ruth / Isimbi.rw
)
Ibitekerezo