Imyidagaduro

Dabijou yaba yareze Yago muri RIB

Dabijou yaba yareze Yago muri RIB

Amakuru avuga ko Munezero Rosine uzwi Bijou Dabijou mu ruganda rw’imyidagaduro yamaze kurega umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent Yago mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kumukangisha ko azashyira hanze ubwambure bwe.

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi harasakaye amajwi aho uwo muntu bivugwa ko ari Yago, yumvikana arimo avuga amagambo arimo ibitutsi byinshi n’andi magambo nyandagazi yibasira Dabijou.

Yumvikana kandi abwira uyu mukobwa ko natitonda azashyira hanze ubwambure bwe ndetse ko azahita anakurikiranwa n’amategeko ku byaha byo gucuruza abakobwa harimo n’abo yajyanye muri Nigeria.

Ubwo Yago yageragezaga kubazwa kuri iki kibazo niba koko ayo majwi ari aye, yabwiye Inyarwanda ko ntacyo yifuza kubivugaho.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukobwa yamaze gutanga ikirego muri RIB arega Yago kumuharabika.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugisha Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB) niba koko yarakiriye ikirego cya Dabijou ntabwo byakunze kuko umuvugizi wa RIB atabonetse ku murongo wa telefoni.

Dabijou yareze Yago
Yago biravugwa ko ari we wumvikanye mu majwi atuka Dabijou
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top