Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane mu Rwanda, abakinnyi ba yo usanga bakurkirwa n’abantu benshi bifuza kumenya bwa bo bwa buri munsi.
Bamwe mu bakinnyi usanga bakunze guhisha ubuzima bwa bo bwite butandukanye n’umupira w’amaguru bakina, gusa abandi bo usanga nta kibazo bagira kuba basangiza ababakurikira ubuzima bwo hanze y’ikibuga.
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe couple 5 z’abakinnyi ba ruhago bakina muri shampiyona y’u Rwanda zigezweho muri Kigali muri iyi minsi.
5. Byringiro Lague (APR FC)
Uyu ni rutahizamu wa APR FC, umwe mu bakinnyi bazwiho kugora ubwugarizi. Ni umwe mu basore batajya baterwa ipfunwe ko kuba yagaragaza umukobwa yihebeye.
Ari mu rukundo na Uwase Kelia, bamaze igihe bakundana aho mbere yo kwinjira muri APR FC yari mu rukundo n’uyu mukobwa.
4. Issa Bigirima (Police FC)
Issa Bigirimana, rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Police yinjiyemo muri Mutarama uyu mwaka, ari mu rukundo n’umunyarwandakazi Uwase Carine.
Aba bombi urukundo rwa bo rwamenyekanye umwaka ushize muri Kamena ubwo Issa yateraga ivi amusaba kuzamubera umugore, urukundo rwa bo rugenda rufata intera umunsi ku munsi, bamaze imyaka 2 n’igice bakundana.
3. Rwabigiri Umar(APR FC)
Umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabuguri Umar ari mu rukundo na Muvunyi Tania wari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018, urukundo rwa bo rukaba rumaze amezi 11.
2. Niyonzima Olivier Sefu(APR FC)
Niyonzima Olivier Sefu ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, ari mu buryohe bw’urukundo na Mushambokazi Belyse, urukundo rwa bo rwafashe indi ntera muri Werurwe 2020 ubwo Sefu yateraga ivi amusaba kuzamubera umugore undi akabyemera.
1.Kimenyi Yves (Rayon Sports)
Kimenyi Yves kugeza ubu ni we munyezamu nimero ya mbere mu ikipe ye ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu, ni umusore utajya uhisha amarangamutima ye ku wo akunda, akaba ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine uzwi nka Kibaruma wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic) muri Miss Rwanda 2019.
Urukundo rwa bo rwamenyekanye muri Kanama 2019 ariko bakaba bari bamaze amaezi agera kuri 2 bakundana, rukaba rugenda rukura umunsi ku munsi, bagenda bagaragaza ko baryohewe n’urukundo rwa bo bitewe n’amagambo asize umunyu bagenda bawirana ku mbuga nkoranyambaga.
)
Ibitekerezo
Clemy uwase
Ku wa 9-05-2020Muhire kevin na delly na Haruna na cassa
Ntijen
Ku wa 9-05-2020Mwagombaga kuba mwanavuze ko nubwo ruryoshye, ari n’abahemu. Nka Seif na Issa bambitse impeta abandi kdi bafite abagore babyaranye bakabihakana. Mwagombye kuba mwavuze ko urukundo rwanbo rwateye imidugararo. Inkuru yanyu ibuzemo kuvugira impande zombi.