Umuraperi Ama G The Black, yakoze mu nganzo ahimba indirimbo yise ’Ikibazo Cyawe’, aho aba abwira abantu guceceka ibibazo byabo ntibagire undi muntu babibwira kuko bashobora gusanga we afite ibirenzeho.
Indirimbo ’Ikibazo Cyawe’, yasohokanye n’amashusho yayo, ikaba yaratunganyirijwe muri The Mane ikozwe na Li John.
Ama G yumvikana avuga ko Imana yonyine ari yo ikwiye kumenya ibibazo by’umuntu kuko ari nayo ifite ubushobozi bwo kubikemura, naho ubundi kubwira umuntu ikibazo cyawe bisa no kukwikoza ubusa ushobora gusanga we afite ibirenze ibyawe.
Atangira agira ati"Ceceka ikibazo cyawe hari abafite ibitabarika, iyi Si tubamo tugira byinshi bituvuna, ceceka, ni ukubona tugenda dufite byinshi ku mitima, buri wese afite ibye kandi buri wese amenya ibye, ceceka ikibazo cyawe hari abafite ibitabarika, ceceka[...] Witura ikibazo umuntu giture Rurema bintu, na we akubwiye ibye wasanga ibyawe bidahwitse."
Reba hano amashusho y’indirimbo ikibazo cyawe
)
Ibitekerezo