Imyidagaduro

Bruce Melodie agiye kujya i Burayi

Bruce Melodie agiye kujya i Burayi

Umuhanzi Bruce Melodie na DJ Marnaud bakunzwe mu bakora umuziki mu Rwanda batumiwe mu gitaramo gikomeye kizabera i Bruxelles mu Bubiligi.

Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 9 Werurwe 2019 muri Birmingham Palace i Bruxelles, kizaba kiyobowe na DJ Princess Flor, umunyarwanda ukomeye mu kuvanga umuziki muri iki gihugu, cyateguwe na Team Production ifatanyije na TheBunikorn Entertainment.

Bruce Melodie yabwiye Ikinyamakuru Isimb.rw ko yiteguye gususurutsa abazitabira iki gitaramo. Yateguje abakunzi be i Burayi kubakorera "ibintu byiza gusa."

Yagize ati "Ibintu byose ni amahoro tuzabakorera ibintu byiza. Gutaramana na bo nzabyishimira cyane kuko ni abantu bo mu rugo ariko baba bamaze igihe badahari, bitegure rero igitaramo kimeze neza cyane."

DJ Marnaud bazaba bari kumwe aherutse kudutangariza ko na we yiteguye neza kandi ko atazatenguha abamugiriye icyizere bakamuhitamo mu bandi ba DJs bose bo mu Rwanda ngo ajye kubataramira.

Ati "Hariya ni hanze y’igihugu mu kumpitamo nk’aba-Diaspora barebye umuntu twavuga ufite igikundiro. Hariya ni hanze y’igihugu ndakeka na bo barashishoje bihagije."

Bruce Melodie agiye kujya gutaramira i Burayi

Uyu musore we azajya mu Bubiligi nyuma y’ikindi gitaramo aherukamo muri Nigeria cyo gufungurira urubyiniro umuhanzi Wizkid.

Kwinjira mu gitaramo cyatumiwemo Bruce Melodie na DJ Marnaud i Bruxelles bizaba ari ama-euros 15 ku baguze amatike mbere ndetse na 20 ku bazayagurira ku muryango. Imiryango izaba ifunguye ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

Marnaud uvanga umuziki na we ategerejwe muri iki gitaramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top