Bizimana Djihad na Simbi baritegura kwakira umugisha mu muryango wa bo
Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi, Bizimana Djihad n’umugore we Dalida Simbi baritegura kwibaruka imfura ya bo.
Mu mafoto yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Dalida Simbi yagaragaje ko ari hafi kwibaruka imfura ye na Djihad Bizimana, ni nyuma y’uko yari yakorewe ibiriro byo kwitegura umwana bizwi nka ’Baby Shower’.
Ifoto imwe ateruye undi mwana yaherekejwe n’amagambo agira ati "njye na mubyara wanjye hano sitwe tuzabona duhuye na we."
Aba bombi baritegura kwibaruka nyuma y’uko tariki ya 12 Gicurasi 2022 hari habaye umuhango wo gusaba no gukwa ni mu gihe tariki ya 15 Gicurasi 2022 ari bwo habaye indi mihango yose y’ubukwe yari isigaye.
Hari nyuma y’uko kandi Dalida Simbi na Djihad Bizimana bari basezeranye imbere y’idini ya Islam (Kufunga Ndoa) bizwi nka "Nikkah" mu rurimi rw’Icyarabu muri Gicurasi 2021.
Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuzamubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

Ibitekerezo