Imyidagaduro

Bigaruka waririmbye ‘Kuki ntavuza impundu’ amaze imyaka 35 ahagaritse umuziki (Video)

Bigaruka waririmbye ‘Kuki ntavuza impundu’ amaze imyaka 35 ahagaritse umuziki (Video)

Bigaruka Hubert, umwe mu baririmbye bakanyujijeho mu 1980 amaze imyaka igera kuri 35 ashyize ku ruhande ibyo kuririmba, ubu yiyeguriye akazi ko guteza imbere icyaro.

Bigaruka, ni we wahanze indirimbo zagacishijeho nka ‘Kuki ntavuza impundu’, ‘Yohanita[Nzanye ururabo]’, ‘Uri Intwari’ n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Bigaruka yavuze ko yakoze umuziki hagati y’umwaka wa 1970 kugeza mu 1984 ari nabwo yashyize hasi gitari akurikira indi nzira.

Mu gihe yamaze aririmba, yakoze indirimbo zirenga gato 30.

Muri zo iyaciye ibintu cyane ni ‘Kuki Ntavuza Impundu’, iyi yayicuranze amaze kurushingana na Alleluya Virginie ari na we yayihimbiye avuga ko ‘akwiye gushima Imana yari imuhaye uwo yamuteguriye’.

Umurebye ku maso, ni umusaza ugifite imbaraga kandi ukurikirana cyane amakuru y’ibibera hirya no hino cyane cyane mu bice by’icyaro ari nacyo gice yiyeguriye mu kazi ke ko guteza imbere icyaro.

Ngo atungurwa no kumva bamwe bamutekereza nk’utakiri ku Isi. Ati “Abenshi bibazaga niba ngihari, nkiriho, ariko Imana iracyandinze…”

Yavuze ko yahagaritse umuziki nyuma yo gushinga urugo. Yifuzaga kwita cyane ku mugore no kugira ngo ashyire umutima ku kazi gashya yari yinjiyemo ko guteza imbere icyaro.

Yagize ati “Nari maze gushinga urugo, nibwo naririmbye iriya ndirimbo ngo ‘Kuki ntavuza impundu’, icyo gihe nahise kandi njya mu byerekeye iterambere ry’icyaro. Nahise mbishyira ku ruhande kugira ngo nite ku muryango no kuri ibyo nari natangiye.”

Bigaruka yongeraho ati “Mu 1984 nibwo mperuka gucuranga, nibwo mperuka gufata gitari. Ubu gitari nayihaye abana banjye, hari umwe witwa Bigaruka Robert, ni we wabikomeje asigaye aririmba izigezweho.”

Mu ndirimbo yaririmbye zose, avuga ko ‘Kuki Ntavuza Impundu’ ihishe byinshi. Ni nayo yahimbiye umugore we bakimara gukora ubukwe. Ati “Izo naririmbye zirarenga 30, ariko iyo navuga nsanga yangeze ku mutima, ni ‘Kuki ntavuza impundu’, irimo ubutumwa bukomeye, ivuga uko dukwiye kubana mu mahoro, tuzakunda ibiremwa byose byahanzwe n’Imana yacu.”

Nta nyungu y’amafaranga Bigaruka yakuye mu muziki gusa ngo wamwigishije kubaho neza no kugira urukundo rwuzuye.

Ati “Icyo wansigiye ni uko nabashije gutanga ubutumwa, ikindi kandi mu mibereho yanjye nakomeje […] Byarandemye nkaba umuntu ukomeza guhora wivugurura.”

Bigaruka ukomoka i Rubengera ku Kibuye, yize ‘Uburezi’ ndetse yigishije mu ishuri ryisumbuye rya Shyogwe mbere yo gukomeza amasomo mu byerekeye gucunga imishinga mu Bufaransa.

Yakoze mu mishinga itandukanye harimo OMPI[Organisation Mondiale de la Propriété Intellectuelle], yakoreye muri IRST (Institut de Recherche Scientifique et Technologique) n’ahandi.

Ubu ni umukozi wa Ajemac guhera mu 2018.

Uretse umuziki, Bigaruka yanditse ibitabo birimo ‘Ibitekerezo bya Muntu’, cyasohotse muri Mata 1997, yananditse icyitwa “Ibitekerezo bishya ngirakamaro mu guhindura isi ikaba nziza” cyasohotse muri Mutarama 2006.

Bigaruka Hubert n'umuryango we ubu batuye i Kagugu mu Mujyi wa Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mugabo
    Ku wa 12-07-2019

    nifuzaga ko mwazanshakira uri intwari ya Hubert ndayikunda cyane hari ibyo inyibutsa

IZASOMWE CYANE

To Top