Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Beyonce Knowless, mu ndirimbo ye nshya ‘Mood 4 Eva’ afatanyije na Jay Z akaba n’umugabo we yahishuye ko umugabo we akomoka mu Rwanda.
Iyi ndirimbo yasohotse uyu munsi aho bafashijwe n’undi muhanzi Childish Gambino, ikaba izaba ari imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri alubumu ya Beyonce na Jay Z bazafatanya bise ‘The Lion King: The Gift.’
Muri iyi ndirimbo mu gitero cya Beyonce yumvikana avuga ko se w’umwana we [Jay Z] afite inkomoko mu Rwanda.
Mu magambo y’icyongereza yagize ati” My baby father, bloodline Rwanda” mu Kinyarwanda bivuze ngo “papa w’umwana wanjye, amaraso ye akomoka mu Rwanda.”
Ntabwo bizwi niba koko uyu muhanzi yaba afite ibisekuru mu Rwanda cyangwa ari inganzo y’abahanzi, gusa kuri iyi alubumu barimo gukora biyegereje cyane Afurika.
Mu ndirimbo 27 zizaba ziri kuri iyi alubumu zimwe yazikoranye n’abahanzi bo muri Afurika nka; Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi, Tiwa Savage bo muri Nigeria, John Kani wo muri Afurika y’Epfo na Salatiel wo muri Cameroun.
Beyonce na Jay Z bafitanye abana batatu
Beyonce yavuze ko Jay Z afite inkomoko mu Rwanda
)
Ibitekerezo