Basa nk’intobo! Mu nyandiko ndende Clarisse Karasira yihakanye uvuga ko bavukana
Mu kiganiro The Choice Live haherutse gutambutswa ikiganiro cyarimo umukobwa witwa Uwingeneye Chantal wavugaga ko ari umuvandimwe wa Clarisse Karasira kuri se.
Uyu mukobwa wavugaga ko yamenyeko ari umuvandimwe wa Clarisse Karasira ubwo yari amaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uwingeneye Chantal yemeje ko se umubyara ari na we se wa Clarisse Karasira ariko ko amakuru menshi afite nyina (umubyeyi wa Chantal)
Umunyamakuru yahamagaye nyina wa Chantal avuga ko umugabo we bashakanye yari afite umwana yabyaye mbere ari na we bakeka ko ari Clarisse Karasira.
Umubyeyi wa Chantal avuga ko atongeye kumenya amakuru y’uwo mwana ndetse n’aya nyina kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo yabaga.
Ikintu gikomeye bashingiraho bavuga ko Clarisse Karasira ari uwabo ngo ni uko basa cyane n’abana bose bo muri uyu muryango.
Clarisse Karasira ntiyashimishijwe n’iyi nkuru kuko yemeza ko iharabika ababyeyi.
Avuga ko umwana bavuga ko ari uwabo yavutse habura imyaka itatu ngo avuke, akabishingiraho abyita ikinyoma cyambaye ubusa.
Ati “ Uyu mwana avuga ko ngo se umubyara yabyaye Umwana hanze muri 1994 ndetse ko se yapfuye muri icyo gihe kandi icyo gihe haburaga imyaka itatu ngo mvuke. Bityo ni ikinyoma cya mbere yabeshye. Ikindi, niba se yarapfuye muri 1994 papa wanjye icyo gihe yari akiri umusore kandi yasezeranye na mama nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi.”
Umukobwa w’Imana n’igihugu asanga uyu Uwingeneye ashaka kumenyekana biciye kuri Karasira kuko basa.
Ati “Uyu mwana arabizi mu mutima we neza ko arimo kubeshya mubyo avuga bitanahura, ntanzi ntanubwo azi Umuryango wanjye. Mwibaze impamvu atamvugisha kandi email na numero yanjye biri ahagaragara Ahubwo akajya mu itangazamakuru guhuza ko avukana nanjye nuko nawe afite impano ngo yo kuririmba?”

Ibitekerezo
umusomyi
Ku wa 10-06-2022Clarisse ashatse yabigendamo gacye,wasanga maman we yaramushakanye akaba atabizi