Barima ibisinde bakankorera! FERWAFA ntishobora kugwa mu mutego w’ikibazo cya Blaise na Rayon Sports?
Kugeza ubu ikibazo cya Nishimwe Blaise wifuza gutandukana na Rayon Sports, kiri mu ishyirhaamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda aho byitezwe ariko iryo igomba kumvikanisha impande zombi, mu gihe uyu mukinnyi yatandukana n’iyi kipe byose bishobora kujya k’umutwe w’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko ryaba ari ryo itanze uyu mukinnyi.
Nishimwe Blaise arasaba gusesa amasezerano na Rayon Sports nyuma y’uko itubahirije imwe mu ngingo zari ziyagize, FERWAFA ikaba izumva impande zombi ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021.
Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imusinyisha imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n’igice hasigara 2 n’igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere(byari kuba mu Kuboza 2020).
Aya mafaranga ntabwo yigeze yishyurwa kugeza Kamena 2021 ubwo bamwishyuraga miliyoni n’ibihumbi ijana hasigara miliyoni n’ibihumbi 400.
Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yanditse asaba iyi kipe ko bakwicara bakavugurura amasezerano bagiranye bitewe n’uko hari igice kitubahirijwe muri yo nko mu ngingo ya 6 yayo aho yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 bikaba bitarakozwe.
Rayon Sports tariki ya 29 Nyakanga yandikiye uyu musore imubwira ko ibaruwa ye bayibonye kandi ko impamvu atabonye ibyo yari agenewe kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko ko bazirikana uburenganzira bwe ndetse ko icyorezo n’igicisha make azahita ahabwa ibyo yemerewe.
Tariki ya 2 Kanama 2021, amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yaraye ibonye aya mafaranga yo kwishyura uyu mukinnyi ndetse ihita inayishyira kuri konti aho binavugwa ko Blaise yayakuyeho.
Tariki ya 4 Kanama 2021 nubwo yari yamaze kwishyurwa, Nishimwe Blaise yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ iyisaba gukemura ikibazo cye na Rayon Sports, kuko atifuza gukomezanya n’iyi kipe kuko itubahirije amasezerano bagiranye kuko muri miliyoni 4 yaguzwe yakiriye miliyoni 2 na 500 hasigaye 1 na 500, bityo akaba ashaka gusesa amasezerano.
N’ubwo ibibazo bitarakemutse akomeje ibiganiro n’andi makipe?
Amakuru avuga ko Nishimwe Blaise ibiganiro bikomeje hagati n’ikipe ya APR FC ngo abe yayerekezamo, ni mu gihe binavugwa ko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 8 Kanama 2021 yaba yarabonanye n’ubuyobozi bwa APR FC.
Rayon Sports yo ivuga ko uyu ari umukinnyi wayo wanamaze kwishyurwa ideni rye, ngo n’ikipe yagerageje kubegera kugira ngo abe yagura uyu mukinnyi bananiwe kumvikana.
“Ikipe yamwifuje ayo yaduhaye ntabwo twayashimye, tutayashimye, ayo tubatse ntibayabona. Blaise ni uwacu Rayon Sports.” Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aganira na RTV Sports
Bivugwa ko APR FC yatanze miliyoni 15 mu gihe Rayon Sports yasabaga miliyoni 50.
Rayon Sports na Blaise baba babizi ko uyu mukinnyi atazakomezanya n’iyi kipe Umupira ushyirwa mu kibuga cya FERWAFA
Komite ya Rayon Sports irabizi ko gutakaza Nishimwe Blaise noneho akajya muri mukeba byaba bigagaragara ko ari bo bamurekuye ari igihombo ndetse bikaba n’ikosa batababarirwa n’abafana cyane ko bakusanyije amafaranga kugira ngo uyu mukinnyi yishyurwe, aho banamaze kuyatanga babwiye komite ko naramuka agiye nabo bazegura, bizezwa ko azahaguma.
Iyi kipe kandi bivugwa ko nyuma yo kwanga miliyoni 15 za APR FC, ubu ikaba ibona ko ishobora gutakaza uyu mukinnyi akagendera ubuntu, yaba yarasubukuye ibiganiro nayo kugira ngo azagende hari icyo asigiye ikipe, ariko na none bigakorwa mu buryo bitagaragara ko arekuwe na Rayon Sports.
Kwandikira FERWAFA ayisaba ko yamukemurira ikibazo na Rayon Sports bagasesa amasezerano kuko hari ibitarubahirijwe mu masezerano yabo, basanze ari bwo buryo bwiza bwo gusohoka muri iyi kipe.
Mu gihe FERWAFA yaba yanzuye ko iyi kipe yakoze amakosa bityo ko agomba gutandukana na Rayon Sports, Rayon Sports yaba ibonye urwitwazo ko bo batamurekuye ari ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamurekuye.

Ibitekerezo