Bamwitwaga Karekezi Olivier, umukinnyi wa ruhago byasabye gutera igiceri akiyegurira Volleyball – Byinshi kuri Tyson ugendera ku mahame 3
Niyogisubizo Samuel benshi bakunda kwita Tyson, umwe mu bakinnyi ba Volleyball bakunzwe mu Rwanda avuga ko intego ye kwari ugukina umupira w’amaguru ariko mu buryo busa no gutera igiceri yisanga muri Volleyball aho ubu ari umwe mu bahanga muri uyu mukino u Rwanda rufite.
Niyogisubizo Samuel [Tyson] yavukiye Iburasirazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, avuka mu muryango w’abana 5, ababyeyi be asigaranye nyina umubyara.
Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo KVC VC, REG VC, UTB VC, ubu akaba ari muri Gisagara VC aho ari ku mwaka we wa mbere mu myaka 2 yayisinyiye.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya UTB aho yize Business Management ni mu gihe mu mashuri yisumbuye yize Ubwubatsi.
Tyson (izina yahawe akiri umwana bitewe n’uko yari munini ageraranywa n’umukinnyi w’itera makofe witwa Tyson) yambwiye ISIMBI ko yakuze akunda gukina umupira w’amaguru ndetse akaba yari afite n’iyo mpano, akajya ayifatanya no gukina umukino wa Volleyball ariko byaje gusaba ko amesa kamwe yisanga muri Volleyball nubwo we yumvaga iyo mikino yose yayikomeza.
Ati “abana muri rusange bakura umupira w’amaguru ari wo ubabangukira kuwukina kurenza indi mikino, ndangiza amashuri abanza nahinduye agace nigagamo, njya Nyakarambi nasanze umuco ari Volleyball ari yo ikinwa cyane, nkagira mukuru wanjye wakinaga Volleyball arayinkundisha, nyitangira ubwo nkajya nkina amarushanwa y’ibigo muri O’level abantu batangira kumbwira ngo nyamara ukuntu usimbuka, Volley wayitekerezaho ukayitaho kuko icyo gihe nayifatanya na ruhago.”
“Igihe kimwe Volleyball yabereye rimwe n’umupira w’amaguru, umutoza wa ruhago ati ‘ndagushaka’, uwa Volleyball ati ‘ndagushaka’, uwa Volleyball yarambwiye ngo niba ugiye muri ruhago ntuzagaruke, gusa ntawo yabimbwiranye ubugome ni uko yabonaga muri Volleyball ari ho mfite amahirwe, cyane ko amakipe ya ruhago atapfaga gusohoka ariko Volleyball zageraga no ku rwego rw’igihugu.”
Abantu baramuganirije bamubwira ko aho afite amahirwe ari muri Volleyball, umupira w’amaguru awureka atyo, icyo gihe hari muri 2012 yiga Groupe Scolaire Nyakarambi, yaje kuva Nyakarambi yinjira mu ikipe ya KVC.
Kuba yararetse umupira w’amaguru akajya muri Volleybal, ntabwo abyicuza kuko na Volleyball ari umukino mwiza kandi umutunze.
Tyson akaba avuga ko yakuze akunda ari Yakana Guma Lawrence, ni we mukinnyi w’icyitegerezo kuri we, yarebeyeho byinshi.
Kimwe mu bintu byamubabaje ni ukuba ikipe ya UTB yakiniraga yasenyutse umwaka ushize, uretse kuba yarahigaga anakina ariko byatumye hari na bagenzi be babuze akazi.
Nubwo UTB VC yari yasenyutse, gufata umwanzuro wo kujya muri Gisagara VC ntabwo byamworoheye.
Ati “urumva ni icyemezo kitari cyorosye ntakubeshye, gusa Gisagara ntabwo bwari ubwa mbere yari inyufuje kuko na mbere yarazaga igisanga mfite amasezerano ya UTB rero ibintu bikagorana, ariko maze kubona ibyo impa, nkabona ko hari icyo byamfasha mu buzima bwa buri munsi, byabaye icyemezo kigoye ariko nta kundi byari kugenda.”
Avuga ko ubuzima mu ikipe ya Gisagara bumeze neza cyane ko barimo gutsinda aho banaheruka no kwegukana irushanwa ryo kwibuka Rutsindura.
Ntabwo yifuza kuvuga mu buryo bw’imitungo icyo Volleyball imaze kumuha ariko avuga ko bihari, gusa yishimira ko yamwigishije.
Ni umusore ugendera ku mahame atatu yahawe na mukuru we witwa Lambert ari yo “Gukina Volleyball, kwiga no gusenga.”
Tyson kandi yagerageje gushaka kujya gukora igeragezwa mu irero rya APR FC ariko ntibyamukundira kuko yari yamenye amakuru atinze.
Ati “Iyo ukuze ubona hari abakinnyi runaka bakomeye mu mukino runaka, uba ubona ko na we ushobora kubikora ukagera kuri urwo rwego, narayikundaga nigeze no gushaka kujya gukora igeragezwa muri APR FC mu irerero ariko ntibyakunda. Ahantu nabaga hari mu cyaro namenye amakuru ntinze kuko habagaho ko abana biyandikisha gusa namenye amakuru njyayo ngo ndebe ko nabona ikipe njyamo ntibyakunda.”
Avuga ko mu Rwanda yakuze ari umufana w’ikipe ya APR FC nubwo yaje kugeraho akabivamo kuko yabuze umukeba, gusa ngo iyo ikina amarushanwa mpuzamahanga arayifana, ni mu gihe hanze y’u Rwanda afana Chelsea.
Ati “mu Rwanda rero nafanaga APR FC ariko nyuma naje kubireka mera nk’ubiretse ibintu byo mu Rwanda, umupira w’amaguru utakindyohera kuko APR FC yageze igihe ikajya itwara ibikombe byose, yego byari byo nk’umufana ariko ntabwo byandyoheye kuko nkunda guhangana, gusa n’ubu ndayifana iyo yasohokeye igihugu mba ndi ku mavi.”
Agaruka ku bakinnyi yakuze akunda mu Rwanda ba ruhago, yagize ati “nta mwana wakura adakunda Jimmy Gatete, Karekezi Olivier ni abantu banjye nemeraga umupira wa bo cyane ko njyewe nkina umupira mu mashuri abanza niyitaga Karekezi Olivier nambara nimero 11, imyenda yanjye yose yabaga yanditseho Karekezi n’ikaramu na nimero ye yambaraga.”
Avuga ko ari umusore utarashaka ndetse akaba nta n’umukunzi afite gusa yiteguye kuba azakundana n’uwo azabona bazahuza.
Mu bwana bwe ikintu yakubitiwe ni ukuzerera cyane kuko yakundaga kugenda iwabo bakamubura. Mu biribwa akunda kurya umuceli ni mu gihe kunywa akunda amazi.

Ibitekerezo