Bamwe mu bashyitsi bazitabira umuhango wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2020 bamaze kugera i Kigali
Mu gihe habura iminsi ngo hamenyekane umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, bamwe mu bashyitsi bazitabira uyu muhango barimo Nyampinga wa Tanzania 2019, Sylivia Sebastian ndetse n’umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Sherrie Silver bageze i Kigali.
Ni umuhango uteganyijwe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki 22 Gashyantare 2020, bikazabera muri Kigali Convention Center.
Miss Sylivia Sebastian na Sherrie Silver bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020.
Bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe bakiriwe na Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan.
Abakobwa 20 ni bo bagiye mu mwiherero wa nyuma, gusa ubu basigaye ari 19 kuko Ingabire Jolie Ange yavuyemo bitewe n’ikibazo cy’uburwayi.
Ibi birori bizasusurutswa n’Itorero Inganzo Ngari kwinjira mu gihe uguze itike mbere y’uko umunsi nyirizina ugera ari 300, 000 Frw ku meza (Table); 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse na 3,000 Frw mu myanya isanzwe (Regural).
Kugura itike ku munsi w’ibi birori ni 500,000 Frw ku meza (Table); 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular). Aya mafaranga akaba azaba arimo n’ay’urugendo kuko hari imodoka zizatwara abantu mu gitaramo zateguwe.

Ibitekerezo
Igengabyose Hoziyana
Ku wa 21-02-2020Yo Uwo Mumisi Urwaye Niyihangane. Gusa Hagakwiye Gukora Ivugurura Hakajya Habonekamo Ministiri Wumuco Nasipolo