Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009 avuga ko ikintu yiyiziho cyiza n’abantu bakunda kumubwira, ari ukwicisha bugufi akabana na buri umwe.
Ibi uyu nyampinga usigaye wibera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yaraye ibitangaje ubwo yaganiraga na Dady de Maximo kuri Instagram.
Iki kiganiro kibanze ku buzima bwe bwite n’ibindi muri rusange, yavuze ko ikintu azi abantu bamukundira ari ukwicisha bugufi.
Yagize ati“ikintu navuga ko abantu bankundira, bisa n’aho ngiye kwivuga ibigwi ariko benshi bambwira ko nicisha bugufi cyane, nanjye nicyo kintu niyiziho ko ngerageza kubana na buri wese uko nshoboye.”
Ngo amahame ye ya mbere agenderaho ni ugukunda Imana ibindi bikaza nyuma, cyane ko burya Imana ari byose.
“Amahame yanjye ya mbere ni ugukunda Imana kandi iyo ukunda Imana ubona ibintu byinshi cyane, rero nanjye Imana ni yo nshyira imbere nkayiragiza gahunda zanjye kandi iramfasha.” Bahati Grace
Ngo ikintu yiyiziho kitari cyiza ni uko akunda guhubuka agakora ibintu vuba vuba, rimwe na rimwe hakaba hari n’ibyo yica kubera guhubuka.
Yagize ati“nkora ibintu vuba vuba bivuze ko nshobora gukora amakosa yo kwibagirwa ugasanga nibagiwe nk’akantu kamwe kari gutuma ibintu bigenda neza, nkunda guhubuka ndabizi.”
Uyu mukobwa umaze hafi imyaka 9 muri Amerika, avuga ko mu buzima bwe ikintu atajya agirira ubwoba ari urupfu kuko abizi neza ko yarutinya cyangwa ntarutinye ruzamutwara.

Ibitekerezo
Muteteri alice
Ku wa 4-04-2020Ndabakunda mutugezaho amakuru yizeee