Siporo

APR FC yagaruye umwe itakaza undi

APR FC yagaruye umwe itakaza undi

Byamaze kwemezwa ko umukinnyi wo hagati ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Nshimiyimana Ismail Picthou atari bukine umukino wa Pyramids mu gihe Mugisha Gilbert ameze neza.

Aba bakinnyi bombi bakaba baragiriye imvune mu mukino APR FC yanganyijemo na Marines FC 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 1.

Mugisha Gilbert na na Nshimirimana Ismail Pitchou bajyanye n’ikipe nubwo bari bafite imvune.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma yaraye ibaye umutoza wa APR FC yemeje ko Pitchou atari kuri uyu mukino imvune ye yakomeje cyane ko no mu Misiri atakoranye imyitozo n’abandi.

Kuri Mugisha Gilbert we yavuze ko ameze ndetse agomba kuba ari mu bakinnyi bagomba kwitabazwa kuri uyu mukinnyi.

APR FC irakirwa na Pyramids FC uyu munsi saa 17h00’ ku mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uri bubere kuri ’30 June Stadium’.

Nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0, APR FC birayisaba gutsinda cyangwa kunganya birimo ibitego kugira ngo igere mu matsinda.

Picthou ntabwo ari bukine umukino wa Pyramids
Mugisha Gilbert we araba ahari kuri uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top