APR FC vs Rayon: ‘Derby’ yashyushye! Abakinnyi batangiye guhamagarwa binjirirwa, Haringingo ku ishyiga rishyushye, imvune mu makipe
Mu gihe APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona 2022-23, ni umukino uba ushobora kwirukanisha umutoza w’ikipe imwe mu gihe undi aba asingizwa, hatangiye kuvugwa byinshi ari na byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Ni umukino uzaba tariki ya 12 Gashyantare 2023 kuri Stade ya Huye aho kwinjira ari 2500 frw, 10000 frw, 25000 frw na 50000 frw.
Rayon Sports igiye gukina uyu mukino ifite ibibazo by’imvune bitandukanye aho nyuma y’abarimo Mbirizi Eric na Rwatubyaye Abdul bashidikanywaho kuri uyu mukino, Ndizeye Samuel utazawukina kubera imvune y’urutugu ubu noneho hiyongereyeho na Osalue Raphael wagiriye imvune y’ivi ku mukino wa Kiyovu Sports tariki ya 5 Gashyantare 2023.
Ku ruhande rwa APR FC, abakinnyi ba yo bameze neza uretse Buregeya Prince wagiriye akabazo ku mukino wa Kiyovu Sports bituma adakina umukino wa Sunrise FC ariko na we amakuru avuga ko azaba yagarutse.
Hanze y’ikibuga byashyushye!!!!!
Nta gitunguranye kirimo, kuko n’ubundi ni umukino iyo ugiye kuba haba hari inkuru nyinshi zijyanye na wo, ikipe ishinja indi gushaka kuyikura mu mukino hakiri kare (mind game), abashaka gutanga ruswa, amarozi n’ibindi.
Kuri ubu inkuru igezweho ni uko Mupenzi Eto’o, ushinzwe kugura abakinnyi muri APR FC yatangiye gushyirwa mu majwi bivugwa ko arimo gutesha umutwe abakinnyi ba Rayon Sports abahamagara.
Uyu muabo akunze kugarukwaho no mu yindi mikino ariko byagera ku mukino wa Rayon Sports na APR FC bikaba akarusho. Niba hari umukinnyi utakinnye kubera ikibazo runaka nyuma haza inkuru ko yari yaganiriye n’uyu mugabo, utasoje umukino cyangwa uwakinnye nabi bati ni “Mupenzi”.
Benshi bibuka umukino uheruka wo APR FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0, iyi ntsinzwi ya Rayon Sports yageretswe kuri Nishimwe Blaise ko ari we watsindishije ikipe, ngo hari uko yari yavuganye na Eto’o.
Radio Flash FM yatangaje ko uyu mugabo arimo ahamagara abakinnyi ba Rayon Sports ubutitsa. Nta kindi kibyihishe inyuma bivugwa ko abarimo kuvugishwa babifuzaho ko bazorohereza APR FC mu mukino uzabahuza mu mpera z’iki cyumweru.
Umutoza wa Rayon Sports yicariye ishyiga rishyushye
Nubwo ubuyobozi bwabyamaganiye kure ko butahaye umutoza mukuru w’iyi kipe umukino wa APR FC yawutsindwa akirukanwa, amakuru avuga ko aramutse awutsinzwe azahita yirukanwa nta yindi nteguza.
Amakuru agera ku kinyamamkuru ISIMBI ni uko umutoza Haringingo Francis Christian Mbaya aramutse atsinzwe umukino wa APR FC azahita atandukana na Rayon Sports.
Bivugwa ko hari na bamwe mu bavuga rikijyana muri Rayon Sports bashatse ko atatoza umukino wa APR FC, basaba ko ubuyobozi bwareba icyo amategeko ateganya bakamwishyura.
Gusa basanze bishobora guteza umwuka mubi mu ikipe imbere y’umukino w’abakeba bahitamo kumureka ariko barawumutega, bivugwa ko na we ubwe abizi neza ko gutsindwa uyu mukino azahita atandukana na Rayon Sports.
Gutsindwa uyu mukino Rayon Sports ibifata nko kuva ku gikombe byeruye kuko APR FC ya mbere ifite 37 irusha Rayon Sports ya 4 amanota 4, mu gihe yatsindwa haba hagiyemo amanota 7.

Ibitekerezo