Amezi abaye atanu nta ndirimbo nshya, Charly na Nina bahugiye kuki?
Amezi abaye atanu itsinda rya Charly na Nina nta ndirimbo risohora, bavuga ko batari bicaye ahubwo barimo gutegura igikorwa kirimo ibitaramo cyiswe ‘1000 Girls Iwacu’.
Muri iyi gahunda,bazazenguruka tumwe mu turere tw’u Rwanda mu mashuri baganira n’abana b’abakobwa bakoresheje inkuru y’ubuzima bwabo mu rwego rwo gutuma aba bana na bo bumva ko bashoboye.
Iyi gahunda yo kuzenguruka igihugu baganira n’abana b’abakobwa babasangiza ubuzima bwabo bwite ndetse banabashishikariza kwirinda inda zitateguwe, ku ikubitiro bizahera mu turere 8 aho bazatangira ku kuwa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019.
Ni gitekerezo aba bakobwa bagize bitewe n’ibyo banyuzemo mu buzima, bakaba bagiye kugishyira mu bikorwa bafatanyije na Arthur Nation, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi [REB] naho umuterankunga mukuru akaba ari European Union.
Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina baheruka gusohora indirimbo yitwa ’Uburyohe’, avuga ko kuba bamaze amezi atanu nta ndirimbo basohora bari bahugiye mu gutegura ibi bitaramo bya ’1000 Girls Iwacu’.
Yagize ati”iki gikorwa turimo ntabwo ari ikintu utegura umunsi umwe, niba ugiye gusaba urwandiko muri Minisiteri y’uburezi utekereza ko bimara ukwezi cyangwa icyumweru ugasanga bifashe igihe kirekire, si uko twatandukanye cyangwa dufite ibindi bibazo n’ubu turazifite ariko ntitwazisohora kuko natwe tuzaba tudahari, ubwo ni nyuma y’ibi bitaramo.”
Nk’uko Charly yabitangaje, abagore n’abakobwa bahura n’imbogamizi nyinshi akaba ariyo mpamvu bashatse kubafasha kubyutsa imbaraga bifitemo basa nabasinzirije.
Yagize ati”Abagore n’abakobwa bahura n’imbogamizi nyishi mu buzima, ariko bigishijwe neza bakamenya uburenganzira bwabo n’ubumenyi bafite, bashobora gukanguka bakamenya imbaraga bifitemo batari bazi.”
Uretse inkuru y’ubuzima bwabo bazasangiza aba bakobwa, hazatangwa ibiganiro ku kwirinda SIDA, ingaruka zo kuva mu ishuri, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, inda zitateganyijwe n’ibindi.
Uturere tuzabanzamo iyi gahunda ni Huye, Muhanga, Rwamagana, Bugesera, Gasabo, Karongi, Musanze na Rubavu.
Charly avuga ko bagomba gufasha aba bana gukangura imbaraga bifitemo
Nina ngo ntabwo bamaze amezi 5 bicaye ubusa
)
Ibitekerezo