Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezerewe mu irushanwa rya CECAFA y’abagore atarenze umutaru ni nyuma yo gutsinda umukino umwe mu itsinda.
Iri rushanwa ririmo kubera muri Uganda, ryatangiye tariki ya 1 Kamena 2022. U Rwanda rwari mu itsinda A na Uganda, Burundi na Djibouti.
Amavubi y’abagore yakinnye umukino wa mbere tariki ya 1 Kamena na Uganda maze Uganda itsinda u Rwanda ibitego 2-0.
Amavubi yagarutse mu kibuga tariki ya 3 Kamena 2022 akina n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, u Burundi bwaje gutsinda u Rwanda ibitego 2-1.
U Rwanda rwari rwaramaze gusezererwa, rwakinnye umukino usoza itsinda ku munsi w’ejo bakina na Djibouti, baje gutsinda Djibouti ibitego 2-0.
Muri iri tsinda hazamutse Uganda n’amanota 9, Burundi 6, u Rwanda 3 ni mu gihe Djibouti yasoje nta nota ifite.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu uyu munsi ku isaha ya saa 12h z’i Kigali ari bwo ihaguruka muri Uganda igaruka mu Rwanda.

Ibitekerezo