Siporo

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, ibya Haruna ntibirakemuka, 11 bashobora kubanzamo

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, ibya Haruna ntibirakemuka, 11 bashobora kubanzamo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura na Seychelles mu gushaka ikite y’igikombe cy’Isi cya 2022, ni umukino Haruna ashoboara kutazakina bitewe n’ibibazo by’ibyangombwa bitarakemuka.

Umukino ubanza wabereye muri Seychelles, Amavubi yatsinze 3-0, umukino wo kwishyura ukaba uzaba ku munsi w’ejo saa 18:00’ i Nyamirambo.

Uyu munsi mu gitondo ni bwo bakoze imyitozo ya nyuma, ni imyitozo yibanze mu guhererekanya batera mu izamu.

Ni imyitozo yakozwe na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ariko Mashami akaba avuga ko ataramenya niba azakina uyu mukino kuko ibibazo by’imyirondoro ye iri kuri passport itandukanye bitarakemuka.

Akomeza avuga ko uyu munsi agomba kujya muri Immigration kugira ibyo asobanura, nibikemuka ejo ashoboara gukina uyu mukino.

Mashami kandi yavuze ko batizeye neza ko bamaze gukomeza mu kindi cyiciro, bityo ko agomba gukoresha ikipe ya mbere kugira ngo ashake intsinzi hakiri kare, ngo ashaka ko bayitsindira imbere y’amaso y’abanyarwanda.

Biteganyijwe ko nta gihindutse, Mashami azakoresha ikipe yabanjemo ku mukino ubanza muri Seychelles.

11 Mashami Vincent ashoboara kwifashisha

Kimenyi Yves, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere.

Nyuma y'imyotozo y'uyu munsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top