Uyu ni umunsi wa gatatu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ atagragera mu Rwanda ni nyuma yo gukina na Senegal ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 7 Kamena 2022 nibwo Amavubi yakinnye umukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda L na Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, uyu mukino wabereye Senegal warangiye Senegal itsinze Amavubi 1-0.
Nyuma yo kujya gukina uyu mukino mu buryo bugoranye aho ikipe byayisabye kunyura mu Bubiligi, Bruxel aho bageze Dakar tariki ya 5 umukino uri tariki ya 7, bakaba barakoreye muri iki gihugu umwitozo umwe.
Nyuma y’umukino nabwo iyi kipe bishoboke kua yaragize ikibazo cy’indege kuko kugeza uyu munsi bataragera mu Rwanda.
Yahagurutse Dakar ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane saa 11h za Kigali, inyura Burkina Faso, ikaba yageze Addis Ababa muri Ethiopia saa 21h ari n’aho yaraye.
Biteganyijwe ko Amavubi ahagaruka Addis Ababa uyu munsi agaruka mu Rwanda aho ari bugere mu Rwanda saa sita z’ijoro, bivuze ko biri bube byageze ku wa Gatandatu.
Benshi bakaba bibajije kuri uru rugendo rw’ikipe y’igihugu rumaze iminsi ingana itya niba haba harabuze ubundi buryo abakinnyi bafashwa kugenda mu buryo bworoshye.

Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 11-06-2022Igitekerez cyajye nuko bajya bakinisha nabakinyi bomuntara