Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakina imbere mu gihugu(Equipe CHAN) igiye gukina umukino wa gishuti na DR Congo mu rwego rwo kwitegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cy’Afurika cya CHAN izakina na Ethiopia.
Uyu mukino uteganyijwe kuzabera kuri Stade des Martyrs muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 18 Nzeri 2019.
Uyu mukino ukaba uzafasha impande zombi kwitegura ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ariko cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo(CHAN) aho Amavubi azahura na Ethiopia n’aho DR Congo igakina na Centre Afrique.
Biteganyijwe ko umukino ubanza w’u Rwanda na Ethopia uzaba tariki ya 22 Nzeri muri Ethiopia, Amavubi akaba azahaguruka tariki ya 19 Nzeri yerekeza Addis Ababa.
U Rwanda rwaherukaga guhura na DR Congo mu marushanwa, byari 2016 muri 1/4 cya CHAN yabereye mu Rwanda aho yaje gutsinda Amavubi 2-1.
CHAN 2018 u Rwanda ruheruka kwitabira n’ubundi rwari rwasezereye Ethiopia mu ijonjora rya nyuma.
CHAN 2020 iteganyijwe kuzaba muri Mutarama na Gashyantare ikazabera mu gihugu cya Cameroon kizanakira igikombe cy’Afurika mu mwaka ukurikiyeho.

Ibitekerezo