Amarangamutima ya Angelina Jolie ku bagore bo muri Koperative Imboni i Gikomero
Umukinnyi wa filime wamamaye ku rwego mpuzamahanga, Angelina Jolie, yavuze ko yatewe ishema n’umuhate n’urugendo rw’ubuzima rw’abagore bibumbiye muri Koperative Imboni iherereye i Gikomero mu Karere ka Gasabo, nyuma yo kubasura mu rugendo aherutse kugirira mu Rwanda.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Jolie yavuze ko yagize amahirwe yo gusura iyi koperative ikora ibikorwa by’ubuhinzi, icungwa kandi igakorerwamo n’abagore.
Yagize ati: “Mperutse gusura Koperative Imboni y’i Gikomero mu Rwanda. Navuyeyo ntewe ishema n’ibyishimo na buri umwe nahahuriye na we.”
Uyu mukinnyi wa sinema yavuze ko yakozwe ku mutima n’amateka y’aba bagore, benshi muri bo bakaba ari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabasigiye ubuzima bukomeye bwo kongera kwiyubaka ari abapfakazi.
Yasobanuye ko mu myaka yashize bahingaga ku butaka bakodeshaga mu bishanga, bakinjiza amafaranga make atanageraga ku idolari rimwe ku munsi, ndetse imvura nyinshi ikabateza ibihombo bikomeye kubera kwangiza imyaka yabo.
Angelina Jolie yashimiye kandi Giles Duley, uyobora umuryango Legacy of War Foundation, umaze imyaka itanu ukorana n’aba bagore. Uyu muryango wabafashije kubona ubutaka bwera, bubegurirwa kugira ngo babubyaze umusaruro, banahugurwe ku buhinzi bujyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagaragaje ko ibyo bikorwa byatanze umusaruro ufatika, kuko mu myaka itanu gusa aba bagore bavuye ku rwego rwo guhingira abandi bahinduka ba nyir’ubutaka. Yongeyeho ko amafaranga binjiza yiyongereye inshuro eshanu, mu gihe abana babo barenga 90 bongeye gusubira ku ntebe y’ishuri.
Nubwo Angelina Jolie akunze kugirira uruzinduko mu Rwanda, akenshi arugira mu ibanga kandi ntarutangaze mbere, ibintu bituma amakuru y’urugendo rwe amenyekana nyuma y’uko yarusoje cyangwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze
Uyu mukinnyi wa filime kuri ubu afite imyaka 51, ariko avuga ko agomba guhashya kugaragaraho gusaza, ko ahubwo azakora buri kimwe ariko akaguma atoshye.

Ibitekerezo