Siporo

Amakipe azitabira irushanwa ry’umusoreshwa yamaze kumenya uko agabanyije mu matsinda

Amakipe azitabira irushanwa ry’umusoreshwa yamaze kumenya  uko agabanyije mu matsinda

Amakipe 12 ku bagabo n’abagore ya Volleyball azitabira irushanwa ry’umusoreshwa "Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament” yamaze kumenya amatsinda azahataniramo.

Ni irushanwa ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda "FRVB" n’ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro "RRA" mu rwego rwo gushimira abasora, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Iri rushanwa rikaba riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2022 aho rizitabirwa n’amakipe 6 mu bagabo na 6 mu bagore yose akaba ari ayo mu cyiciro cya mbere.

Mu bagabo, amakipe ya IPRC Ngoma na Kirehe nizo zititabiriye iri rushanwa naho mu bagore, St Bernadette niyo itazitabira.

Kugira ngo amakipe amenye uko azahura mu matsinda , hagendewe uko yasoje ahagaze mu irushanwa riheruka.

Mu bagabo, mu itsinda rya mbere harimo Gisagara , REGVC na KCV. Mu itsinda rya kabiri harimo APR VC, FOREFRONT na IPRC Musanze.

Mu bagore, mu itsinda rya mbere harimo RRA VC, IPRC Huye, Ruhango VC. Mu itsinda rya kabiri harimo Forefront, APR VC na IPRC Kigali.

Imikino yo mu matsinda izakinwa kuri uyu wa Gatandatu ikinirwe ku bibuga bitandukanye mu Mujyi wa kigali naho imikino ya kimwe cya kabiri n’imikino ya nyuma izakinirwe muri BK ARENA ku cyumweru. Kwinjira kuri iyi mikino ni ubuntu.

Ku bijyanye n’ibihembo, ikipe ya mbere izegukana miliyoni 2, iya kabiri yegukane miliyoni imwe n’igice, naho ikipe ya gatatu yegukane miliyoni imwe.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba, mu bagabo Gisagara VC niyo yaryegukanye itsinze APR VC, mu bagore RRA iba iya mbere itsinze UVC.

Amatsinda mu bagore uko ateye
Amatsinda mu bagabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top