Amagambo Miss Mutesi Jolly yavuze kuri Kwizera Olivier yazamuye amarangamutima ya benshi, batebya bamusabira "Hapiness"
Nyuma y’uko Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly agaragaje ko yanyuzwe n’imikinire y’uyu munyezamu ku mukino wa Senegal ndetse akavuga ko ari umufana we, byazamuye amarangamutima ya benshi ndetse bamwe babizanamo gutebya.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo Amavubi yakinnye na Senegal umukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, Senegal yaje gutsinda u Rwanda 1-0 cya penaliti ya Sadio Mane yagiyemo ku munota wa nyuma.
Kwizera Olivier wari mu izamu ry’ikipe y’igihugu nubwo yatsinzwe igitego cya penaliti ariko yitwaye neza muri uyu mukino kuko hari imipira myinshi yagiye akuramo ikomeye.
Nyuma y’uyu mukino, Miss Mutesi Jolly yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter maze agaragaza ko akunda Kwizera Olivier ari umufana we ukomeye.
Ati "Ubundi Kwizera ni we wanjye! Mufana byo gupfa. Wakoze neza mwana w’u Rwanda. Icyufuzo cyanjye ni ukumubona agera ku gasongero ku rugendo rwe."
Si ubwa mbere Miss Mutesi Jolly agaragaza ko ari umufana wa Kwizera Olivier no muri 2021 ubwo Amavubi yari muri CHAN yarabigaragaje ko ashyigikiye uyu musore.
Ubu butumwa bwazamuye amarangamutima ya benshi aho bamwe bamushimiye ko ashyigikiye Kwizera Olivier ni mu gihe hari n’abatebyaga bamusaba kuzamuha "Happiness" ni ukuvuga ibyishimo ( ni imvugo iharawe cyane muri iyi minsi mu rubyiruko) abandi nabo bati "wiboneye inyana y’imbwa" (imvugo yazanywe na Jolly avuga ko hari igihe umuntu akundana n’umusore akamubera inyana y’imbwa).
Ubundi Kwizera Niwe wanjye ! I am such a diehard fun.Bravo! mwana W’Urwanda. My plea is to see him hitting a milestone in his career https://t.co/ug7qprwEJY
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) June 8, 2022
Ararenze 🙌❤
— Gratien Official (@Gratienofficial) June 8, 2022
Nonese Jolly, uziko nanjye nitwa Kwizera😁
Buriya nanjye uramfana😲😲😲 pic.twitter.com/FatSO78Qsv
— Sir. Uracyaryamye? (@byukavuba) June 8, 2022
Aha ho turahuje kbs🔥 KWIZERA is a lion mu kibuga
— Neza Marie Claire (@marie_nyiraneza) June 8, 2022
Uzajye ubasura ubatere courage mbere ya match.@JollyMutesi
— insomnia🥰 (@Ishimwe43869443) June 8, 2022
A nice photo to be shared in the Fair Play gallery. @FIFAcom
— Rodrigo Gonzaga 🌐 (@rodogonza_) June 8, 2022
Sure, Me too, I’m a big fun of him, si ukugaya ikipe yacu ariko kwizera atarimo ndabarahiye bajya badutsinda ibitego magana, kubera usanga bakinira imbere y’izamu ryacu guhera umukono utangiye bamutera imipira ya buri kanya.
— umwotsi wa moto (@MahoroJacky) June 8, 2022
Ikibazo cye arashka gutoroka 😂
Birirwa baragiye nkabaragiye ihene— Nel ♤ (@Anas_0305nel) June 8, 2022
@JollyMutesi ukaba wiboneye inyana yimbwa yawe?
— Zazi Ali Drick (@AliDrick) June 8, 2022
Match ikurikira uzamurabire ku happiness, azahita atsinda na goal.
— 𝔽𝕦𝕥𝕦𝕣𝕖 ℙ𝕣𝕖𝕤𝕚𝕕𝕖𝕟𝕥 (Dictators'Enemy) (@FuturPresident6) June 8, 2022
Thank You, kumutera morale🙏🙏🙏
— Umutima ukunda❤️ (@TwizerimanaVen5) June 8, 2022
Uwakoze neza biba byiza kumushima😘
— Ingabire Egidie (@IngabireEgidie) June 8, 2022
kiroso numuhanga bya sana nanjye ndamwemera
— tips (@tips38611367) June 8, 2022
Ngiye gushyiraho dreads nanjye ndebeko nakongera nkaba uwawe da,ibi ndimo ndabona arubusutwa 🙄🙄🙄🙄
— NTAMA W'IMANA 2🔥 (@goduwini) June 8, 2022
Ba Kwizera ni sawa cyane
— Richard Kwizera (@Muzungu4) June 8, 2022
Uzarebe ukuntu wampuha happiness
— ndi mukazi (@ndimukazu) June 8, 2022
Uzarebe ukuntu wampuha happiness
— ndi mukazi (@ndimukazu) June 8, 2022
@JollyMutesi ngaho se chn muhe ka happiness yumve icyo abandi bamurushije😉😉
— NDAMBIZI🇷🇼 (@umupfumuzwi) June 8, 2022
Uzamuhe happiness
— URISERÌYE?🎯 (@URISERIYE) June 8, 2022
Niwe nyana yimbwa watubwiraga x burya?
— URISERÌYE?🎯 (@URISERIYE) June 8, 2022
ibi nibyo bita gukunda nawe warakunze too
— Hacineza Steven (@HacinezaSteven1) June 8, 2022
give him happiness if you're serious
— MISS CARINE (@davida_roma) June 8, 2022
Aha ho jolly urancanze niwe wawe uzaza kumusaba murugo umukwe tayali🚗🥂🔥🔥🔥🔥
— Clementine Keke (@ClementineKeke1) June 8, 2022
Niyo yagutera inda ubu setu😁😁
Ase ubu we ntiyaba ari muri zanyana .... Wavuze ra?🙈— Agatama ka Yesu🙈✋ (@fanta_ikonje) June 8, 2022
Urugiye kera ruhinyuza intwari Sha tayali Inyana y'imbwa igiye yamenyekana noneho
— Rukumbi Tuza (@Rukumbi_tuza) June 8, 2022
Kimenyi aba yiboneye ... None na kwizera yiboneye umufana🤣🤣🤣 nizereko atazazima nawe kubwizo mpamvu nka mugenzi weee
— Bonfils isabane (@Bonfilsisabane1) June 8, 2022
Yiii, inyana y'imbwa yawe irabonetse rata, happiness hafi aho kandi as you are diehard fun 🔩
— Urarye Urimenge (@Bergcollins1) June 8, 2022

Ibitekerezo
Cyuzuzo emery
Ku wa 12-06-2022Kwizera Olivier
Ngewe mbona harigihe kizagera Abantu bamuvuze nabi bakamusaba imbabazi.
Wabyemera utabyemera arashoboye pe.
Ikindi kand muvuge muziga.
Uwineza Aline
Ku wa 10-06-2022Kbx kwizera ntamuntu utamufana
Dushimimana Bienvenu
Ku wa 10-06-2022Nanjye Olivier ndamufana birenze