Hamaze kujya hanze amafoto yaranze umuhango wo kwambikwa impeta ya fiançailles umukinnyi wa filime Nyarwanda, Nyambo Jesca.
Mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026 nibwo hatangiye kujya hanze amakuru y’uko Nyambo Jesca yaba yambitswe impeta Uwiragiye Richard bitegura kurushinga.
Ni umuhango wabaye mu ibanga rikomeye aho nta foto cyangwa amashusho yari yemewe gufatwa kereka abahawe akazi.
Uyu mukunzi wa Nyambo Jesca, Uwiragiye Richard akaba asanzwe akorera hanze y’u Rwanda aho aba muri Australia.
Nyuma yo kwambikwa impeta, Nyambo Jesca yavuze ko ari ibintu bidasanzwe mu buzima bwe.
Amakuru ISIMBI yemenye ni uko Nyambo yamaze no kujya kwerekana umukunzi we iwabo.
Nyambo Jesca yambitswe impeta ya fiançailles

Ibitekerezo
Umuhoza
Ku wa 25-07-2026Nyambo ndagukundaðŸŒ¹â™¥ï¸ imana ikwagure,nkukunda cn iyowitwa eme