Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia, akaba umukunzi w’umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard [Meddy] yasoje Kaminuza.
Yatangiye kuvugwa mu rukundo n’uyu muhanzi w’umunyarwanda muri 2018 ubwo yamuzanaga i Kigali aje gutaramira abanyarwanda agahita anamwerekana.
Mimi yigaga icungamutungo muri ‘Naveen Jindal School of Management’ imwe muri Kaminuza nini 8 ziherereye muri Dallas.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yashimiye Imana ku bw’ibyo yamunyujijemo mu myaka amaze mu ishuri.
Yagize ati“mu myaka mike ishize byari hasi hejuru. Amasaha menshi ni njoro mu gihe gukora umunsi wose byari bikomeye. Ndashimira Imana yanyoboye n’ubufasha bw’abankunda.”
Yakomeje avuga ko kurangiza amashuri(graduation) atari iherezo ahubwo biba ari itangiriro.
Yagize ati“kurangiza si iherezo ahubwo ni itangiriro. Ubuzima bwa we ni yo nkuru ya we, ibyo wanyuzemo ni rwo rugendo rwo kuzuza intego wiyemeje, ntucike intege, gerageza gukora neza muri buri kimwe cyose ukora.”
Mimi usoje amashuri ni kenshi yagiye agaragaza ko yishimiye kuba ari mu rukundo n’umusore w’umunyarwanda Meddy, bivugwa ko muri uyu mwaka wa 2020 bafite ubukwe, ni mu gihe umwaka ushize yatangaje ko yiteguye kuba yashyingiranwa n’uyu muhanzi.

Ibitekerezo
florencc
Ku wa 25-11-2020Komerezaho muhungu wacu