AMAFOTO: TMC wo muri Dream Boys na Colombe mu banyeshuri ibihumbi basoje amasomo yabo
TMC uririmba mu itsinda Dream Boys ndetse na Umutoniwase Colombe wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, bari mu banyeshuri basaga ibihumbi 9 barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda.
Abanyeshuri 9382 nibo basoje amaso yabo mu cyiciro cya kabiri, icya gatatu ndetse n’ay’ikirenga muri Kaminuza y’u Rwanda, umuhango wo kuyasoza ukaba wabereye i Huye uyu munsi tariki ya 8 Ugushyingo 2019.
Mujyanama Claude uzwi nka TMC ari mu banyeshuri 5,894 b’igitsina gabo basoje amasomo yabo, we akaba asoje icyiciro cya 3 cya kaminuza aho yize Business Administration.
Umutoniwase Colombe wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, we akaba ari mu banyeshuuri 3,488 b’igitsina gore basoje amasomo yabo, akaba we ari icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
TMC yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza nabwo ayikuye muri kaminuza y’u Rwanda, KIST, ubu ni Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga aho yize ibijyanye n’ubugenge.

Ibitekerezo