Imyidagaduro

AMAFOTO: Taifa wa City Radio yakoze ubukwe na Yvette

AMAFOTO: Taifa wa City Radio yakoze ubukwe na Yvette

Kalisa Bruno [Taifa] umunyamakuru w’imikino wa City Radio uyu munsi yasezeranye imbere y’amategeko na Ingabire Yvette bamaze igihe bakundana.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wa Taifa na Yvette wabaye uyu munsi mu saa sita mu murenge wa Kimironko aho basezeranyijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nyiridandi Mampambano.

Nyuma y’uyu muhango, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga ni bwo hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa i Kanombe muri Nyamuhazi Village.

Tariki ya 27 Nyakanga ni bwo hateganyijwe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana muri EAR Kanombe naho abatumiwe bazakirirwa muri Olympic Hotel.

Kalisa Bruno Taifa, umunyamakuru ukunzwe cyane mu gihugu mu biganiro by’imikino asezeranye na Ingabire Yvette bamaze imyaka igera kuri 6 bakundana.

Taifa ati nemeye ko Yvette ambera umugore nkamubera umugabo
Yvette araharira kubana na Taifa nk'umugore n'umugabo
Taifa asinya nyuma yo gusezerana na Yvette
Yvette abisinyira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top