Imyidagaduro

AMAFOTO: Perezida wa Turukiya yabaye Best Man wa Mesut Ozil warongoye Nyampinga

AMAFOTO: Perezida wa Turukiya yabaye Best Man wa Mesut Ozil warongoye Nyampinga

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan yambariye ]Best Man] cyangwa parrain’ w’umukinnyi w’Umudage ukinira Arsenal, Mesut Ozil mu bukwe bwe aho yaraye ashyingiranywe na Miss Amine Gulse.

Ni ubukwe bwaraye bubereye mu Mujyi wa Istanbul muri Turukiya aho Mesut Ozil yashyingiranywe n’uwahoze ari Nyampinga w’iki gihugu, bari bamaranye imyaka ibiri bakundana.

Kuba bivugwa ko afite inkomoko muri Turukiya, byaje gutuma muri 2018 asezera burundu mu ikipe y’igihugu cy’u Budage bitewe n’ibikorwa by’ironda ruhu yakorerwaga.

Uyu mugabo w’imyaka 30, muri Werurwe 2019 yatangaje ko azasaba Perezida wa Turukiya kumwambarira akamubera best man mu bukwe bwe, icyo gihe CMinisitiri w’Intebe w’u Budage, Angela Merkel yanenze iby’ubu butumire.

Icyo gihe byatangajwe ko Erdogan akunda gutaha ubukwe bw’ibyamamare cyane cyane iyo byegereje guhanda yo kwiyamamaza.

Atashye ubukwe bwa Ozil mbere y’iminsi mike ngo habe amatora ya Meya w’Umujyi wa Istanbul aho ubukwe bwabereye.

Perezida Erdogan we n’umugore we bagaragaye muri ubu bukwe bari iruhande rwa Ozil ndetse n’umufasha we.

Ozil yakiniye igihugu cy’u Budage imikino 92 agitsindira ibitego 23. Akaba yarafashe umwanzuro wo gusezera bitewe n’ibikorwa by’irondaruhu yakorerwaga.

Yatangaje ko we ari Umudage, iyo bakinnye bagatsinda akomeza kuba Umudage, gusa ngo iyo batsinzwe ahinduka ikindi akaba ari nayo mpamvu yasezeye.

Ozil n’umufashe we Amine

Bwari ubukwe bwiza bwitabiriwe n’abantu benshi

Perezida wa Turikiya niwe wari Best Man

Umufasha wa perezida wa Turikiya (Iburyo) nawe yari hafi y’abageni

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top