AMAFOTO: Miss Guelda yasezeranye imbere y’amategeko na DTN wa FERWAFA
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA, Habimana Hussein yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Miss Shimwa Guelda.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane saa 15:30’ mu murenge wa Nibonye mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2017, yari ahekejwe n’inshuti n’abavandimwe kimwe na Habimana Hussein, maze basezera imbere y’abantu ko bazatandukanywa n’urupfu.
Basezeranyijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye, Havugarurema Jamarie Vianney, aba bombi bakaba bahisemo gusezerana ivanga mutungo muhahano.
Uyu muhango ubaye nyuma y’uko tariki ya 15 Ukuboza 2019, hari habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Gahanga kuri Tediga’s Recreation Center.
Biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 22 Ukuboza 2019, bukaba ari ubukwe buzaba ari mu muhezo (private), buzitabirwa n’abatumiwe gusa, bukaba buzabera muri Kigali Convention Center.
Tariki ya 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel nibwo Habimana Hussein yashinze ivi hasi maze asaba Guelda ko yazamubera umugore, undi arabyemera maze amwambika impeta y’urukundo.
AMAFOTO: Canisius KAGABO / ISIMBI
)
Ibitekerezo