Umunyamideli wanabaye Rudasumbwa w’Afurika 2017 ‘Mister Africa 2017’, Jay Rwanda atangiye umwaka wa 2020 neza ubwo yateraga ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore undi na we akabyemera.
Uyu musore ibi yabihamije ubwo yashyiraga amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaraza ko yamaze gutera ivi kandi umukobwa yamwemereye.
Jay Rwanda ntabwo yifuje kuba yahishura izina ry’umukobwa wamwemereye ko iminsi asigaje ku Isi bazayimarana, gusa yagaragaje isura ye.
Ku mafoto yashyize kuri Instagram yaherekejwe n’amagambo agira ati"Ikinyacumi gishya, irangamimerere ’status’ mishya, icyemezo cy’ubuzima cyafashwe, umwaka mushya kuri mwese."
Muri 2017, Jay Rwanda yegukanye ikamba rya rudasumbwa w’Afurika ’Mister Africa’ aho yahigitse abandi basore 15.
Uyu musore kandi muri 2018 yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Dada Cross aho byavugwaga ko bashobora kuba banabana mu nzu imwe ariko bose baje kubihakana.

Ibitekerezo
David
Ku wa 2-01-2020Muduha amakuru kugihe