Imyidagaduro

AMAFOTO: Irebere ubukwe bwa Miss Guelda na DTN wa FERWAFA

AMAFOTO: Irebere ubukwe bwa Miss Guelda na DTN wa FERWAFA

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2017, mu mpera z’icyumweru gishize yasabwe ndetse anakobwa n’umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA, Habimana Hussein.

Ni umuhango wabaye ku munse w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019 ubera Tedga’s Recreation Center i Gahanga.

Habimana aherekejwe n’inshuti n’umuryango yagiye gusaba Miss Shimwa Guelda mu birori byari bibereye ijisho.

Tariki ya 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel nibwo Habimana Hussein yashinze ivi hasi maze asaba Guelda ko yazamubera umugore, undi arabyemera maze amwambika impeta y’urukundo.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango w’ubukwe bwa Shimwa Guelda na Habimana harimo Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa n’uwabaye igisonga cye cya gatatu ari we Kalimpinya Queen.

Hari kandi Bernard Makuza, wabaye minisitiri w’intebe ndetse aza no kuba perezida wa Sena.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 22 Ukuboza 2019.

Hussein n'abasore bari bamuherekeje
Hussein n'abasore bari bamuherekeje
Hussein yicaranye na Guelda n'abari babambariye
Impano yageneye umukunzi Shimwa
Shimwe na Hussein agatoki ku kandi
Bari kumwe n'ababyeyi
Miss Shimwe Guelda yamaze kuba uwa Habimana
Bernard Makuza(hagati)
Miss Iradukunda Elsa(ibumoso) na Kalimpinya bari batashye ubu bukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top