AMAFOTO: Imbere y’imbaga y’abantu basaga ibihumbi 10, yapfukamye asaba umukunzi we kuzamubera umugore
Rukundo Fabrice usanzwe ukinira ikipe ya Espoir BBC, yatunguye umukunzi we muri Kigali Arena yari yakubise yuzuye, abandi bahagaze maze asaba umukunzi we kuzamubera umugore, undi nawe ntiyazuyaza arabyemera.
Hari mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo, mbere y’umukino wa All Star Game wari ugiye guhuza Team Mugabe na Team Guibert.
Mbere y’uyu mukino wabanjirijwe no guhatana kwa bamwe mu bakinnyi batera mu gakangara amanota atatu no gutera dunk.
Ubwo bari bageze mu cyiciro cya Slam Dunk, buri mukinnyi yiyereakanaga uko ashoboye mu rwego rwo gushimisha abari muri Kigali Arena anahatanira igihembo cy’umunsi.
Bahatanye maze Rukundo Fabrice agera aho ahamagara umukunzi we n’abandi bantu abahagarika imbere y’agakangara nkungiye kubasimbuka ngo atere Dunk.
Bahahagaze maze asubira inyuma gato ashinga ivi hasi ari nabwo bahise bahindukiza umukunzi we basanga yapfukamye arimo amusaba ko bazashyingiranwa, ubuzuma basigaje ku Isi bakazabumara bari kumwe.
Uyu mukobwa n’ubwo yabaye nk’utunguwe ntiyazuyaje yabyemeye yambikwa impeta, ntiyarindiriye ko umukino urangira ahubwo yahise asohoka arataha ubona ko byari byamurenze.
Rukundo Fabrice wari muri Team Mugabe baje gutakaza ku manota 83 kuri 89 ya Team Guibert.

Ibitekerezo
nduwimana eric
Ku wa 12-03-2022shaka umukuzi
nduwimana eric
Ku wa 12-03-2022shaka umukuzi
Mugisha Therese
Ku wa 3-11-2019Uriya muhungu yakoze ibyabagabo too