Imyidagaduro

AMAFOTO: Gicumbi yasabye anakwa Delphine bakorana kuri Radio10

AMAFOTO: Gicumbi yasabye anakwa Delphine bakorana kuri Radio10

Umunyamakuru Hagenimana Benjamin [Benjamin], uyu munsi yasabye ndetse anakwa Umuhoza Delphine bakorana kuri Radio10.

Umuhango wo gusaba no gukwa ukaba wari wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Remera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Nyuma yo gusezerana mu murenge, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019, ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Kicukiro, Rainbow Hotel.

Ni umuhango witabiriwe ba bimwe mu byamamare mu Rwanda nk’abanyamakuru basangiye umwuga, abahanzi barimo Clarisse Karasira n’abandi.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki ya 20 Nyakanga 2019 ari bwo bazasezerana imbere y’Imana muri Kiliziya Gatorika mu misa izabera muri Lyce Notre Dame de Citeaux.

Gicumbi wamamaye mu kogeza imipira, tariki ya 30 Ukuboza ni bwo yapfukamye atera ivi hasi maze yambika impeta umukunzi we Umuhoza Delphine amusaba ko bazashyingiranwa.

Clarisse Karasire na we yari yatashye ubu bukwe
Umunyamakuru w'imikino kuri RBA, Butoye Jean yari yatashye ubu bukwe
Fuadi Uwihanganye ukorana na Gicumbi muri Ten Zone yari yaje kumushyigikira
Abasaza mu misango y'ubukwe
Byari ibyishimo kuri bose
Yari yambariwe na Theoneste Nisingizwe
Basaza be bamusohora
Delphine Umuhoza wamaze kuba umugore wa Gicumbi

AMAFOTO: Inyarwanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top