Siporo

Albert Mphande yishyuwe asaga miliyoni 8 asesa amasezerano na Police FC

Albert Mphande yishyuwe asaga miliyoni 8 asesa amasezerano na Police FC

Uwari umutoza mukuru wa Police FC, Albert Mphande yamaze gusubira iwabo muri Zambia nyuma yo gusesa amasezerano na Police FC akishyurwa amezi 7 muri 12 yari asigaje nk’umutoza mukuru w’iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu.

Albert Mphande yari amaze umwaka muri Police FC ari umutoza mukuru, ibintu byaje kuba bibi muri Werurwe 2019 ubwo yahagarikwaga amezi ane azira kuba yaragerageje gukubita umusifuzi.

Yahise ajurira iki cyemezo maze akanama k’ubujurire ka FERWAFA gafata icyemezo mu mpera za Gicurasi 2019 ko ahanishwa imikino 3.

Ntiyarindiriye ko iyi mikino 3 ishira ahubwo yahise agirana ibiganiro n’ikipe ye ya Police FC maze bemeranywa gusesa amasezerano y’umwaka yari asigaje muri iyi kipe, kuwa Gatanu w’icyumweru gishize akaba yaranasezeye abakinnyi.

Mu iseswa rya masezerano nk’uko amakuru yizewe Isimbi yahawe n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu mutoza, ni uko impande zombi zumvikanye ko muri aya mezi 12 yari asigaje yishyurwamo 7.

Albert Mphande yahembwaga amadorli y’Amerika 1200 ku kwezi ariko ikipe ikamumenyera inzu, imodoka agendamo n’amavuta yayo n’ibindi.

Bivuze ko Police FC yamwishyuye ibihumbi 8400 by’amadorali ni ukuvuga miliyoni 8064000 z’amafarana y’u Rwanda.

Albert Mphande yinjiye muri Police FC muri Gicurasi 2018, akaba yarahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize kuwa Mbere yerekeza muri Zambia bikaba bivugwa ko ashobora guhita ajya gutoza mu birwa bya Comores.

Albert Mphande wari wahagaritswe amezi 4 yamaze gutandukana na Police FC yisubirira iwabo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top