Siporo

Akanyamuneza mu Mavubi y’abagore mbere yo gukina na Uganda

Akanyamuneza mu Mavubi y’abagore mbere yo gukina na Uganda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru, yagenewe akantu kabatera imberaga (motivation) mbere yo guhura Crested Cranes (ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore) mu gushaka itike y’Imikino Olempike 2024.

Iyi kipe itozwa n’umutoza Nyinawumuntu Grâce imaze iminsi mu mwiherero yitegura uyu mukino aho Ejo ku wa Gatatu Uganda izakirira u Rwanda mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 18 Nyakanga 2023 na wo ubere i Kigali.

Nyinawumuntu Grâce akaba yavuze ko ikipe imeze neza, abakinnyi biteguye ndetse n’ubuyobozi bwakoze ibyo busabwa byose ngo bazatsinde uyu mukino.

Ati "ikipe imeze neza, harimo umwuka mwiza, abakinnyi bafite ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru, nta mukinnyi navuga ko afite uburwayi bukomeye uretse twa tundi tuba tutabura umukinnyi ashobora gukinana, navuga ngo muri rusange abakinnyi bose nahamagaye bameze neza."

"Twiteguye Abagande n’ingufu zazu zose, ibishoboka byose igihugu cyarabikoze, ndavuga ibyo twari dukeneye ku rwego rwa Minisiteri, ku rwego rwa FERWAFA byose byamaze gukorwa, igisigaye nitwe tugomba kugaragaza icyo twakoze muri iyi minsi tumaze mu mwiherero."

Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe neza ni uko Minisiteri ya Siporo hari amafaranga yageneye iyi kipe mu rwego rwo kubatera imbaraga ngo bakine bumva bameze neza.

Uretse amafaranga bahabwa y’agahimbazamusyi babona batsinze umukino, ubundi bahabwaga amafaranga ya misiyo mu gihe umukino wabereye hanze y’u Rwanda, wabera mu Rwanda nta misiyo bahabwaga.

Kuri iyi nshuro biratandukanye cyane kuko nubwo imikino yose izabera mu Rwanda, ikipe y’igihugu yagenewe "Motivation" aho buri mukinnyi ndetse na buri mutoza bahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse amakuru akaba avuga ko yanamaze kugera ku makonti yabo.

She-Amavubi yiteguye neza Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top