Siporo

Akanyamuneza mu maso ya Haruna Niyonzima wakiriwe mu ikipe ye nshya muri Libya (AMAFOTO)

Akanyamuneza mu maso ya Haruna Niyonzima wakiriwe mu ikipe ye nshya muri Libya (AMAFOTO)

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yamaze kugera muri Libya aho yakiriwe neza mu ikipe ya Al Ta’awon SC yo mu cyiciro cya Mbere muri iki gihugu.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane mu cyumweru gishize, ni bwo uyu mukinnyi ukina afasha abataha izamu yerekeje muri iki gihugu.

Mbere yo kugenda mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yishimye ariko byose ari Imana ibikoze nubwo abantu bari bazi ko ubwo agarutse mu Rwanda atazasubirayo ahubwo agiye gusezera.

Ati “Ni ibintu nishimiye, njye nakunze kubivuga akazi kanjye kanyemerera kuba aho nshaka hose bapfa kuba bambonamo ubushobozi. Nta bintu byinshi nabivugaho gusa ubwo nari ngarutse mu Rwanda benshi bumvaga ibyanjye birangiye ntazasubirayo, gusa Imana ni yo igena byose.”

“Niteguye kugenda nkahatana, nkerekana ibyo nshoboye icyizere bangiriye bangura nkerekana ko batibeshye kandi ndacyafite imbaraga zo gutanga byinshi.”

Al Ta’awon SC ni ikipe yashinzwe mu 1960. Ikinira kuri Stade ya Benina Martyrs [yahinduriwe izina iba Hugo Chávez Football Stadium kuva mu 2011] yakira abantu 10.550 mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Benghazi.

Al Ta’awon Sports Club nyuma y’umunsi wa 9 wa shampiyona iri ku mwanya wa 6 n’amanota 12 mu gihe Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 16.

Haruna akaba asubiye gukina hanze y’u Rwanda nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 yatandukanye na Yanga yo muri Tanzania ahita aza gusinyira AS kigali yakiniraga kugeza uyu munsi.

Ni gutya Haruna yakiriwe mu ikipe ye nshya
Ni ikipe yashyinzwe mu 1960
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top