Aho kuba umugome waba umuswa, umupira wabaye amarozi, ruswa… – Perezida wa Rayon mu mvugo ikomeye yashimye aharyana
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele mu mvugo ikomeye yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda ntaho uzagera mu gihe hakiri byinshi bikorerwa inyuma y’amarido harimo ruswa n’amarozi.
Ibi yabitangarije itangazamakuru ejo hashize mu muhango wo gutaha ikibuga cyo mu Nzove izajya ikoreraho imyitozo no kwerekana ikipe y’abagore kumugaragaro ikina mu cyiciro cya kabiri.
Itangazamakuru ryamubajije niba koko Rayon Sports yarandikiye FERWAFA ivuga ko itazongera gusifurirwa n’abasifuzi 3 (Twagirumukiza Abdul, Karangwa Justin na Mugabo Eric) kuko bayiba, maze avuga ko ari byo.
Yavuze ko umupira utazatera imbere wuzuyemo utuntu tw’ubutindi n’inda nini kandi ikindi ngo babona ibiba atari ubuswa kuko umuswa yanakosorwa ahubwo bishobora kuba ari ubugome.
Ati “Tumaze kubona ibintu bitari ibinyamwuga mu mupira wacu w’amaguru, ntabwo tuzubaka umupira wacu w’amaguru mu gihe cyose hakirimo utuntu tw’inyungu, utuntu tw’inda, utuntu tw’ubutindi, ntabwo twakubaka igihugu gutyo. Twagiye tubibona, turaceceka, turabyihanganira tugira ngo ni ubuswa.”
“Burya aho kuba umugome waba umuswa, umuswa urakosorwa wanakwiga ariko iyo abantu bashaka kuza kwica ibintu bakora ku marangamutima y’abantu, ibyo bintu ntabwo ari njyewe namwe mujya mubivuga nk’abanyamakuru ndanabashimira, tugomba guhaguruka nubwo byasaba igitambo ariko tukarwanya ako karengane.”
Yemeje ko bandikiye FERWAFA batabaza ngo bahabwe abasifuzi b’abanyamwuga kuko abo bavugaga bashobora kuba barabasifuriraga nabi kubera izindi nyungu, ngo nibashaka bazabagarure ariko barahindutse.
Ati “Rero twaranditse turababwira ngo aba bantu, kuva mu myaka 2 tubakurikirana ibyo bakora wagira ngo ntabwo ari mu mupira w’amaguru, twebwe icyo dusaba ni iki? Utewe aratabaza, twaratabaje kuko turabona imbaraga dushyiramo twubaka umuryango wa Rayon Sports ufite agaciro gakomeye ku mupira w’u Rwanda, hari inyungu ziri inyuma, twaravuze ngo rero muduhe abasifuzi b’abanyamwuga, nta burenganzira dufite bwo kwanga abasifuzi nibashaka bazabadusubize ariko bazaze ari abanyamwuga.”
Uwayezu Jean Fidele asanga abantu badakwiye kwicara ngo barebere umupira w’u Rwanda ukomeza guhinduka umwanda kuko wamaze kwinjirirwa n’amarozi ndetse na ruswa.
Ati “Niba namwe mukunda umupira w’amaguru, mukunda igihugu cyacu mukwiye guhaguruka tukavuga ngo ‘Oya’, bitari ibyo umupira wabaye amarozi, wabaye ruswa, wabaye iki, duhari turi abagabo dukwiye kugira icyo dukora, mumbabarire ariko hari igihe umuntu aceceka ariko igihe kikagera, tugomba guhaguruka tukabirwanya.”
“Hari n’uwigira ngo ndakoresha imbaraga izi n’izi wowe musifuzi, reka nkubwire ntaho tuzagera, nubaha inzego, nubaha amakipe magenzi yanjye, nubaha inzego dufite twashyira hamwe tukubaka iterambere ry’umupira w’amaguru (…) mu gihe hakirimo utuntu twa maguyi ntaho tuzagera, mureke duhaguruke tuvuge ngo twanze akarengane, u Rwanda ruratera imbere mu mupira w’amaguru twaheze ha handi.”
Agaruka kuri iki kibazo cya Rayon Sports, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko batakwemera guha Rayon Sports abasifuzi ishaka kuko atari yo igena uko bapangwa ku mikino ariko na none nk’iyo izamuye icyo kirego hari icyo biba bivuze baba bagomba kugisuzuma neza.

Ibitekerezo
Angel
Ku wa 14-12-2022Ubwo nubwoba gusa!!!