Imyidagaduro

Abanyarwenya bazwi nka Bigomba Guhinduka batandukanye na Daymakers

Abanyarwenya bazwi nka Bigomba  Guhinduka batandukanye na Daymakers

Abanyarwenya babiri, Japhet na Etienne bamenyekanye nka Bigomba Guhinduka bababirzwaga mu itsinda rya Daymakers bamaze gutandukana naryo aho bagiye gukora ku giti cyabo.

Aba basore batangiye kumenyekana mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 mu rwenya rwabo rwa Bigomba Guhinduka, bakaba barebererwaga n’itsinda ry’abanyarwenya rwa Daymakers riyoboye na Clapton Kibonke.

Japhet umwe mu bakina Bigomba Guhinduka, abinyujije kuri Instagram akaba yatangaje ko atakibarizwa muri Daymakers ariko we na mugenzi we bazakomeza gukorana nk’ikipe ya Bigomba Guhinduka.

Yagize ati"nshuti bavandimwe, ndabamenyesha ko guhera uyu munsi tariki ya 13 Ugushyingo 2019 ntakibarizwa muri Daymakers Entertainment. Japhet na Etienne nk’ikipe ya Bigomba Guhinduka bazakomeza bakorane nta mpinduka zabayeho."

Aganira na ISIMBI, Japhet yanze kwerura ngo avuge impamvu batandukanye na Daymakers, gusa yemeza ko batakirebererwa n’iri tsinda nta kindi.

Yagize ati"ntabwo tukirebererwa na Daymakers Entertainment nta kindi kirenzeho."

Aba basore ni abasore bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’urwenya rwabo, dore ko mu bitaramo bitatu bya Bigomba Guhinduka bakoze muri uyu mwaka byose byitabiriwe bikabona abantu, 2 byabaereye muri Kigali ikindi kibera i Musanze.

Japhet na Etienne bazwi nka Bigomba Guhinduka
Kibonke uyobora Daymakers
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ngenzi Olivier
    Ku wa 14-11-2019

    Andika Igitekerezo Hano
    icyombakundira abavandimwe iyobamaze guhaga bibajyirwa icyabahuje

IZASOMWE CYANE

To Top