Umukinnyi wa filime nyarwanda, Digidigi yahishuye icyuho abona kikigaragara mu buryo abashakanye bari guhanamo gatanya, yitsa cyane ku makosa akomeye ari mu gusubiza irudubi ibyo bari baragezeho kugira ngo babigabane.
Rebero Norbert wamamaye mu gukina filime, ikinamico ndetse n’ibikorwa byo kwamamaza nka Digidigi yavuze ko abona biteye agahinda kubona abantu babiri bigeze gukundanaho kugera ku kwemeranya gutangira guhuriza hamwe amaboko mu gushakisha icyazabatungana n’abazabakomokaho bemera ko ibyo bakoze biyoyoka babireba.
Mu kiganiro na ISIMBI, Digidigi yatangaje ko ari igikorwa cyuje ukutamenya no kudasobanukirwa gukomeye kumva ko kuba igihe cyose mu mubano w’abashakanye hajemo agatotsi bisobanuye ko imitungo yose bafite bagomba guhita bayihombya hatitawe ku hantu yari ibagejeje kugira ngo buri umwe atware agace ke.
Ati ”Buriya Divorce abantu benshi bayumva ndetse bakanayikora mu buryo bwuzuyemo ubucucu bwinshi rwose. Kumva ko niba nshwanye n’umugabo wanjye rwa rukuta rw’ibintu byose byaduhuzaga duhita tubyangiza kugira ngo tubigane, ni ubwenge buke."
Uyu ukunze no kwitwa ‘Papa Digitale’ ararenga akanatanga inama yo gutekereza kabiri no kurangamira guha amahirwe ya kabiri umubano wabo ndetse mu gihe byakomeza kubangira bagatandukana mu buryo bwo kugirirana ibyumviro n’amarangamutima y’urukundo ariko ntibisenye n’izindi ntambwe z’iterambere bari baramaze guterana mu buzima.
Ati “Iyo ukoze divorce n’umuntu mwakundanyeho uzirinde gutandukana nawe mu bye byose kuko nta muntu ujya umenya aho bwira ageze, bishobora kwanga ugatandukana nawe mu buryo bumwe ariko ntusenye icyo ari cyose cyabahuzaga.”
Digidigi ashyize hanze uruhande rwe ku ngingo yo guhana gatanya mu bashakanye nta minsi myinshi itambutse hashyizwe hanze Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yagaragaje ko ingo 2,629 zahawe gatanya zinashyirwa muri muri sisiteme mu 2025, ndetse 41,1% bari bamaranye imyaka itageze ku 10 babana, mu gihe ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45.

Ibitekerezo