Umukinnyi wa filime, umunyamideli wanabaye Nyampinga wa Tanzania, Wema Sepetu, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko imbwa ye yakundaga cyane yapfuye.
Urupfu rw’iyi mbwa ya Wema Sepetu yamenyekanye nka Manunu rwateye agahinda gakomeye Wema n’abakunzi be, aho benshi bagaragaje ko iri tungo ryari rifite umwanya udasanzwe mu buzima bw’uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye cyane.
Amakuru y’urupfu rwa Manunu yatangajwe na Wema ubwe abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat, agaragaza ko atari ibintu byoroshye kwakira kuko iyo mbwa yamubereye inshuti magara ndetse akayifata nk’umwana we.
Yavuze ko Manunu yari igice cy’ubuzima bwe bwa buri munsi, bityo kuyibura bikaba byamusigiye icyuho gikomeye.
Yagize ati: “Si ibintu byoroshye kuri njye… Manunu yari igice cy’ubuzima bwanjye buri munsi.”
Manunu yari yaramenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko Wema yajyaga ashyira amafoto n’amashusho agaragaza uko ayitaho mu buryo budasanzwe.
Ibi byatumye igira abafana benshi, bamwe bayishimira ubuzima bwiza yabagamo, mu gihe abandi bagiye bibaza impamvu umuhanzi ashobora kwita ku nyamaswa ku rwego rwo hejuru gutyo.
Nk’uko byahamijwe n’umuhanzi Whozu, Manunu yarwaye ikajyanwa kwa muganga kubagwa, ariko igikorwa cyo kuyibaga nticyagenze neza kuko ubudodo bwafunguye, bituma yongera kujyanwa kwa muganga byihuse.
Nyuma byaje kugaragara ko yari yanduye indwara, ari na ho yahise ipfira mu gikorwa cya kabiri cyo kuyibaga.
Si ubwa mbere Wema atakaje imbwa ye kuko muri 2012 yigeze no kubura indi mbwa ye yitwaga Nunu.

Ibitekerezo