Nyuma y’imyaka myinshi barebana ay’ingwe, Depite Bobi Wine na Bebe Cool bagwanye mu nda mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka icumi mugenzi wabo Eddy Kenzo amaze yinjiye mu muziki.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mutarama 2019, muri Serena Hotel y’i Kampala, aho bombi bari batumiwe muri iki gitaramo ndetse bakaza kwicarana ku meza amwe na Charles Peter Mayiga wo mu Bwami bwa Buganda.
Byatunguranye cyane ku bitabiriye iki gitaramo ubwo Eddy Kenzo yari ageze hagati igitaramo bakabona Bobi Wine aramukije Bebe Cool ndetse ntibihagararire aho gusa ahubwo bagahoberana byimbitse imbere ya Katikkiro wa Buganda [afatwa nka Minisitiri w’Intebe].
Nubwo bombi batanze ikimenyetso cyo gukuraho inzigo hagati yabo, Bebe Cool, igitaramo kirangiye hari abanyamakuru yabwiye ko yasuhuzanyije na mukeba we Bobi Wine kubera bari imbere y’uwo muyobozi ndetse no kugira ngo igitaramo kitazamo ikibazo.
Bijya kuba Eddy Kenzo yahamagaye Bobi Wine n’umugore we bari bicaye kure y’urubyiniro kuza mu byicaro byari hafi ya Katikkiro, hanyuma ahita ahamagara na Bebe Cool ngo abasange. Akihagera yabanje gukora mu biganza Katikkiro hanyuma akomereza kuri Bobi Wine aranamuhobera bitera akamo mu bafana.
Aba bagabo bombi bamaze igihe kirekire batarebana neza ku buryo urwango bafitanye rushobora kuba rumaze imyaka irenga icumi.
Bombi babanje kunga ubumwe mbere yo kutamerana neza. Ubu ni abanzi no muri politiki! Byabaye ibindibindi ubwo Bobi Wine yiyamamariga kuba umudepite akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ari mu ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, mu gihe Bebe Cool we ari umwambari ukomeye wa Perezida Museveni n’ishyaka rya NRM.
Bobi Wine akunze kugaragara yambaye ingofero y’umutuku yahawe igisobanuro cyo kuranga abitandukanyije n’ubutegetsi muri Uganda mu gihe mukeba we Bebe Cool adasiba kwambara iy’ibara ry’umukara avuga ko iranga rubanda nyamwinshi bashyigikiye NRM ariko batuje.
VIDEO: Abakeba Bobi Wine na Bebe Cool bahoberanye
Guhoberana kwa Bebe Cool na Bobi Wine bishobora kuba ikiganiro kiziharira benshi muri iyi minsi muri Uganda bitewe n’uburyo aba bagabo bombi bisanzwe bizwi ko batarebana neza na gato.
Mu gitaramo cya Eddy Kenzo bombi bari bicaranye ku meza amwe na Barbie (umugore wa Bobi Wine), umuhanzi Iryn Namubiru ndetse n’undi mushyitsi. Gusuhuzanya kwabo no kwicara hamwe bikekwa ko byagizwemo uruhare rukomeye na Katikkiro w’Ubwami bwa Uganda.

Ibitekerezo