Riderman, Social Mula ndetse na Marina mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bafashe indege berekeza ku mugabane w’u Burayi mu Bubiligi aho bitabiriye igitaramo gikomeye bazahuriramo n’aba Djs nka Dj Toxxyk na Dj Princess Flor.
Aba bahanzi bakaba bahagurukanye na Bad Rama, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya The Mane. Iki gitaramo kikazaba tariki ya 22 Gashyantare 2020.
Ni igitaramo cyateguwe na Team Production imenyereye gutegura ibitaramo no guha umwanya abahanzi b’Abanyarwanda n’abandi banyafurika baturuka hirya no hino, ngo bagaragaze injyana y’iwabo.
Biteganyijwe ko kizaba tariki ya 22 Gashyantare 2020 kikaba kizabera Birmingham Place, 112 Rue de Birmingham Straat, 1070 Anderlecht.
Riderman, Marina na Social ubwo bari bagiye guhaguruka mu Rwanda
Bajyanye na Bad Rama

Ibitekerezo