Abafana bakamejeje mbere yo gutangaza Nyampinga mushya w’u Rwanda (Amafoto)
I Rusororo, ahagiye kubera ibirori bikomeye Nyampinga mushya w’u Rwanda yimikirwamo hari umuriri w’abafana mu nguni zitandukanye za Intare Conference Arena.
Abakobwa 15 basigaye mu irushanwa ni bo barahurira muri ibi birori bikomeye byo gutora Nyampinga w’u Rwanda, bamwe mu bafana bazanye ibyapa, amafirimbi n’utudarapo turiho abakobwa bashyigikiye.
Uraranganyije amaso imbere ahagiye kubera ibirori hari abafana cyane cyane mu bice by’inyuma no hejuru, mu gihe mu myanya y’icyubahiro abantu benshi ari bwo batangiye kuhagera.
ISIMBI yagiye ihura n’amwe mu matsinda afite abakobwa ashyigikiye by’umwihariko barimo aba Uwihirwe Yasipi Casmir, Muyango Claudine, Umutoni Oliver n’abandi batandukanye bari butorwemo uhabwa ikamba.
Abakobwa 15 bari gushakishwamo nyampinga ni Josiane Niyonsaba, Murebwayire Irene, Mukunzi Teta Sonia, Mwiseneza Josiane, Uwicyeza Pamela, Umukundwa Clemence, Gaju Anitha, Mutoni Oliver, Inyumba Charlotte, Kabahenda Ricca Michaella, Uwihirwe Yasipi Casimir, Uwase Muyango Claudine, Uwase Sangwa Odile, Bayera Nisha Keza na Niyonsaba Josiane.
Nyampinga w’u Rwanda aramenyekanira rimwe na Nyampinga wakunzwe cyane muri iri rushanwa mu gihe andi makamba yo yamaze kubona ba nyirayo havuyemo ay’ibisonga na yo ari butangwe.
Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 24 Mutarama 2019, ni bwo bahuriye mu musangiro na bamwe muri bagenzi babo batowe mu mwaka ushize nyuma yo guhiga no guhigura mu gitaramo cy’imihigo mvarugamba na njyarugamba.
Muri uyu musangiro wo mu mwiherero wa Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 hatangiwe amakamba atatu arimo irya nyampinga uberwa n’amafoto, uw’umurage ndetse n’uwabanye neza na bagenzi be.
Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa wari wambaye nimero esheshatu, uw’umurage agirwa Kabahenda Ricca Michaella wari wambaye nimero icyenda naho uberwa n’amafoto aba Muyango Uwase Claudine wari wambaye nimero imwe.
Abambitswe amakamba muri iryo joro ntibikuraho ko bashobora no kwambikwa andi ateganyijwe gutangwa uyu munsi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Amafoto: Karangwa Gaspard
)
Ibitekerezo
Habumuremyi samuel
Ku wa 26-01-2019Igitekerezo cyanjye kigira kiti<< ishimwe Dieudonne iyo atubwira ngo miss aba ari beauty,curture,..... uwageze kuri semi final atabyujuje ninde? ahubwo nareke kutubwira ayo magambo kuko uwo ari kurwanya turamuzi kandi imana yaramutoye n’imbaga y’abaturage iramutora ntamarangamutima dushaka mu irushanwa,murakoze.
nitwa butera anselme
Ku wa 26-01-2019nge uko mbibona kd ndebye kumpande zose josiane ndabona ariwe ushoboye
ikamba rigomba kuba irye