Siporo

11 b’ibihe byose bakinanye na Sugira Ernest

11 b’ibihe byose bakinanye na Sugira Ernest

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Sugira Ernest, yatoranyije ikipe y’abakinnyi beza bakinanye mu makipe yose yagiye anyuramo, aho umutoza wabo yamugize Jonathan McKinstry watoje u Rwanda akagera muri ¼ cya CHAN 2016.

Sugira Ernest ni umukinnyi wa APR FC, kuva 2009 akinira AS Muhanga ari na bwo yatangiye urugendo rwe rwa ruhago kugeza uyu munsi amaze gukinira amakipe 5 arimo n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Yakiniye AS Muhanga, APR FC, AS Kigali, AS Vita Club yo muri DR Congo ndetse n’ikipe y’iguhugu Amavubi.

Mu rutonde rw’abakinnyi 11 beza bakinanye yatoranyaje muri aya makipe yahaye ikinyamakuru Isimbi, rwagurutse ku makipe abiri gusa ari yo APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Umutoza yahisemo w’ibihe byose kuri we watoza iyo kipe, ni umunya Ireland, Jonathan McKinstry watoje Amavubi kuva 2015 kugeza 2016, ni we watoje Amavubi muri CHAN agera muri ¼, byatumye Sugira abengukwa na AS Vita Club yo muri DR Congo imugura ibihumbi 100 by’amadorali ari na bwo yabaga umunyarwanda wa mbere uguzwe amafaranga menshi agiye gukina hanze y’u Rwanda.

Dore 11 beza ba Sugira Ernest

Ndayishimiye Eric Bakame bakinanye mu Mavubi, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Mukunzi Yannick(APR FC & Amavubi) Haruna Niyonzima(Amavubi), Kagere Meddie(Amavubi), Jacques Tuyisenge(Amavubi) na Sugira Ernest.

Umutoza: Jonathan McKinstry

Iyi niyo kipe ya Sugira Ernest n'umutoza wayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top