Siporo

Ruracyageretse hagati ya Haringingo na Kiyovu Sports

Ruracyageretse hagati ya Haringingo na Kiyovu Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahuje Haringingo Francis na Kiyovu Sports mu rwego rwo kubunga maze akaba yakwerekeza muri Rayon Sports yamaze gusinyira.

Ni nyuma y’uko uyu mutoza yimwe ibyangombwa byo gutoza Rayon Sports yasinyiye kubera ko Kiyovu Sports yavuze ko akibafitiye amasezerano kandi yasheshe binyuranyije n’amategeko.

Rayon Sports yatangaje Haringingo tariki ya 31 Werurwe 2026 maze imusabira ibyangombwa ariko ntiyabihabwa kubera ikibazo afitanye na Kiyovu Sports bituma atanatoza umukino wa Gicumbi FC byaje kurangira banawunganyije.

Ejo hashize tariki ya 13 Mata 2026 FERWAFA ikaba yarahuje Haringingo Francis na Kiyovu Sports kugira ngo harebwe uko iki kibazo cyakemuka.

Amakuru avuga ko Haringingo kugira ngo yemererwe gutoza Kiyovu Sports asabwa kwishyura amezi ane y’imishahara ndetse akongeraho na miliyoni imwe nk’amande yo kutubahiriza amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports ivuga ko uyu mutoza yasinye amasezerano atamwemerera kuyasesa mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira, habonetse ikipe imwifuza igomba kuvugana na Kiyovu Sports atari umutoza.

ISIMBI yamenye amakuru ko umwanzuro kuri iki kibazo uzamenyekana bitarenze ku wa Kane w’iki cyumweru.

Haringingo Francis na Kiyovu Sports biracyagoranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top