Muhire Kevin yavuze ko ibibazo afitanye na Rayon Sports bitarakemuka ariko biri mu nzira nziza yo gukemuka ubuyobozi buriho burimo kubikoraho cyane.
Ni ikibazo cy’amafaranga bagiranye aho uyu mukinnyi ukinira Jamus FC yo muri Sudani aho yari yaranatanze ikirego muri FERWAFA.
Muhire Kevin yasoje amasezerano ye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize ari nabwo yerekezaga muri Jamus FC ariko mbere yo kugenda akaba yari yarasize areze Rayon kuko yari imubereyemo imishahara ibiri ndetse n’amafaranga yasigaye ubwo yongeraga amasezerano.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Muhire Kevin yavuze ko ikibazo bafitanye kitarakemuka ariko biri mu murongo mwiza yizera ko bizakemuka vuba.
Ati “Hari ibitarakemuka ariko naganiriye n’abayobozi ba Rayon Sports, navuga ko biri mu nzira nziza kandi abayobozi bariho ndabizera kandi bazabikemura, ni mu rugo kandi iyo umuntu ari mu rugo ibintu byo mu muryango bivugirwa mu muryango, gusa impamvu mbivuze ni uko biri mu murongo muzima kandi nizera ko bizakemuka.”
Muri rusange Rayon Sports yari ifitiye Muhire Kevin umwenda wa miliyoni 8 Frw, Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubu iyi kipe yambara uburu n’umweru imaze kumwishyura arenga ½ cy’aho imufitiye ndetse n’andi azayabona vuba.

Ibitekerezo