Siporo

Abakinnyi 7 b’ibihe byose kuri Abouba Sibomana (AMAFOTO)

Abakinnyi 7 b’ibihe byose kuri Abouba Sibomana (AMAFOTO)

Umunyabigwi w’ikipe y’igihugu Abouba Sibomana yahishuye abakinnyi barindwi b’ibihe byose kuri we mu ikipe y’igihugu Amavubi aho barimo Jimmy Gatete na Olivier Karekezi.

Abouba Sibomana wari myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC, Police FC, Gorilla FC zo mu Rwanda na Gor Mahia yo muri Kenya.

Sibomana wanakiniye Amavubi ubu usigaye ari umutoza wungirije wa Gorilla FC, aganira n’Ikinyamakuru ISIMBI akaba yagarutse ku bakinnyi b’ibihe byose kuri we b’Abanyarwanda.

Ati “Mu by’ukuri Amavubi yakiniwe n’abakinnyi benshi kandi b’abahanga ku buryo bigoye ariko kuba watoranyamo abeza kurusha abandi, ariko nagerageza hari abo mbona bakoze ibikomeye kurusha abandi.”

Abakinnyi yavuze ko ari ab’ibihe byose kuri we ni; Jimmy Gatete, Karekezi Olivier, Haruna Niyonzima, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Ndayishimiye Eric Bakame, Erick Nshimiyimana na Desire Mbonabucya.

Abouba Sibomana yavuze abakinnyi 7 b'ibihe byose kuri we
Eric Nshimiyimana
Olivier Karekezi
Jimmy Gatete
Mugiraneza Jean Baptiste Migi
Haruna Niyonzima
Desire Mbonabucya
Ndayishimiye Eric Bakame
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top