Imyidagaduro

Nari nishwe Imana ikinga akaboko - Kasuku

Nari nishwe Imana ikinga akaboko - Kasuku

Kambale Wilondja wamamaye nka Jaysqueezer cyangwa Kasuku ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yari yiciwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Imana ikinga akaboko.

Ibi uyu mugabo yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko Imana ari yo yamutabaye.

Ati "Nari nishwe Rugira (Imana) ni we untabaye, Mana urakoze ku bwa none."

Kasuku utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba bagizi ba nabi bakaba bamusanze iwe mu rugo aho bamukubise bikomeye bakaba bari baje bitwaje imbunda nto (pistol), bamubwiraga bati "Ntimuri mu bihe byo Kwibuka? N’ibi uzabyibuke. Bankubitaga bambwira ngo turagukubita nuramuka ugeze no mu ijuru uzabyibuka.”

Aba bagabo bari bitwaje intwaro baje kwikanga umukecuru uturanye na Kasuku bahita biruka bamusiga aho ari nabyo byaje kumutabara akaba yamaze kumenyesha polisi ikaba nayo irimo gukora iperereza cyane ko atigeze abamenya kuko bari bipfutse mu maso.

Kasuku yavuze ko yari apfuye Imana igakinga akaboko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top